Muri Mata 2023 ni bwo hamenyekanye ko inzu zubatswe mu mudugudu uzwi nk’Urukumbuzi ziri gusenyuka ndetse biza kugaragara ko zubatswe mu buryo butujuje ubuziranenge.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko hafashwe icyemezo cyo gusenya inzu 28 zo muri uyu mudugudu w’Urukumbuzi ahazwi nko kwa Dubai ndetse n’izindi 14 zo mu karere ka Gasabo zubatswe binyuranye n’amategeko.
Umujyi wa Kigali wasabye ko bamwe mu bari bawutuyemo bimuka. Ababisabwe ni abari batuye mu nzu eshanu zigeretse zarimo imiryango 23 zitari zujuje ubuziranenge ndetse zimwe muri zo zari zatangiye kwangirika nubwo hari n’izitari zifite ibibazo.
Gusa kuri uyu wa 15 Gashyantare 2024, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel, yabwiye RBA ko hafashwe icyemezo cyo gusenya inzu 14 ziri mu karere ka Gasabo, n’izo mu mudugudu w’Urukumbuzi ahazwi nko kwa Dubai kuko zubatswe mu buryo budakurikije amategeko.
Ati “Hari ikindi kibazo cyavuzwe mu minsi ishize cy’inzu za hariya mu murenge wa Kinyinya ahazwi nko mudugudu witwa Urukumbuzi Estate hariya abantu bazi nko kwa Dubai, naho habaye ibibazo nk’ibyo by’imyubakire itariyo aho hari umushoramari witwa Nsabimana Jean wari wagiranye amasezerano n’abaturage akaza kubaha inzu zitujuje ubuziranenge.”
“Ubugenzuzi bwakozwe mu 2023 bwagaragaje ko izo nzu zifite ibibazo mu myubakire yazo ku buryo bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga haza gufatwa ingamba z’uko uwubatse uwo mudugudu ashyikirizwa ubutabera ubu ngubu ari kuburanishwa, icya kabiri abayobozi batakurikije ibyo bagombaga gukora na bo bashyikirijwe ubutabera ubu buri kubakurikirana.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yakomeje avuga ko “Ubu ngubu aho ikibazo kigeze, izi nzu ziri muri uwo mudugudu, ni inzu 28 ziri mu myubako esheshatu zubatse zigeretse kuko hari inzu ubundi 144, ariko muri zo harimo 28 zubatse zigeretse. Tumaze gukora isesengura tukabona ko izo nzu zidashobora kuba zaturwamo hafashwe ingamba z’uko izo nzu zigiye gukurwaho, hanyuma ba nyiri nzu na bo bakaba bari gufashwa kureba uburyo bakurikirana uyu wababeshye akabaha inzu zitujuje ubuziranenge.”
Meya Dusengiyumva kandi avuga ko bakomeje kubona abantu bubaka badafite ibyangombwa kimwe n’abatubahiriza amabwiriza agenga imyubakire, ndetse ngo ibikorwa byo gukuraho inyubako nk’izi birakomeje.
Yagize ati “Hakomeje kugaragara abarenga ku mategeko hirya no hino mu mujyi wa Kigali, muri iyi minsi ishize ubugenzuzi Umujyi wa Kigali wakoze hagaragaye abantu bubatse mu buryo bunyuranye n’amategeko. Hari inzu nyinshi zagaragaye zubatswe nta ruhushya ndetse bamwe bakubaka mu mbago z’imihanda kandi iyo mihanda n’ubundi ni yo twese tugomba gukoresha, hari n’abubatse inzu zo guturamo ahagenewe ubuhinzi, ariko hari n’abo twagiye tubona bubaka bagahindura ibyangombwa bahawe bakarenzaho.”
“Ibi byose rero bigira ingaruka ku igenamigambi ry’iterambere ry’umujyi bikanabangamira ibiteganywa n’amategeko y’imyubakire bityo tukaba tugomba gufata ingamba, ni yo mpamvu dufite inzu 14 mu Karere ka Gasabo zigiye gukurwaho, ziyongera ku zindi twari turi gukuraho.”
Muri Jabana hari inzu 12 zigomba gusenywa mu gihe muri Gatsata ho hari inzu ebyiri byagaragaye ko zubatswe binyuranye n’amategeko zikaba zigomba gukurwaho.
Umujyi wa Kigali uvugako hari abayobozi bari gukurikiranwa mu Murenge wa Jabana bitewe n’amakosa bakoze mu kazi bakazafatirwa ibyemezo, ariko ngo hazabaho n’ikurikiranacyaha.
Amategeko ateganya ko umuntu wubatse binyuranyije n’amategeko ategekwa gusenya ibyo yubatse, yabyanga Umujyi wa Kigali ukabikuraho, uwabyubatse akishyura ikiguzi cyo kubisenya.
UBWANDFITSI: umuringanews.com