Ngoma-Kibungo: Uruhererekane mu buraya ihurizo mu kurwanya virusi itera SIDA


Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze uburaya bakiri inkumi, babyariramo ndetse hari n’abagiriyemo abazukuru, muri bo harimo abanduriramo virusi itera Sida, ariko ntibibabuze kuraga ubwo buraya n’iyo ndwara abana babo n’abazukuru, ari nayo ntandaro y’izina ‘MU BUBABARE BUKABIJE’, bifatwa nk’imwe mu mpamvu ikomeye ibangamira ikumirwa ry’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA aho batuye, dore ko n’ubuyobozi nabwo bwemeza ko koko iki ari ikibazo giteye impungenge ndetse bwiteguye guhangana nacyo.

Nyirarukundo (Amazina twayahinduye) wo mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma mu ntara y’Ibirasirazuba afite imyaka 18, akagira abana babiri, uw’imyaka 2 n’undi w’amezi abiri ahetse. Ukimubona, ubona afite agahinda kenshi mu maso kavanze n’umunaniro, atangaza ubuzima bushaririye bwamugize umubyeyi imburagihe.

N’amarira ashoka ku maso asobanura uburyo byamugendekeye akisanga mu buraya. Agira ati “Data yarapfuye, mama yibera indaya, kuva ubwo atuvana mu ishuri na musaza wanjye. Nari ngeze mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, ntangira gupagasa kugira ngo tubashe kubona ibidutunga, kuko hari igihe mama yamaraga iminsi itatu atarataha yarajyanye n’umugabo.’’

Akomeza avuga ko ubuzima bugayitse yabagamo bwamviriyemo gusambanywa n’umugabo wajyaga aza kureba nyina, amutera inda, nyina abimenye atorokana na musaza we avuga ko adashaka gufungwa hejuru ye (umukobwa). Ubuzima ngo bwatangiye kumunanira yishora mu buraya byeruye kuko ari ho yabashaga gukura ibimutunga no kubona udufaranga two kwifashisha ubwo yiteguraga kubyara.

Nyirarukundo yemeza ko yagannye inzego zinyuranye asaba ubufasha ariko ntihagire icyo bumumarira, ubu akaba abayeho nabi cyane, dore ko yanduriye virusi itera SIDA mu buraya yashowemo n’imibereho mibi yatewe na nyina.

Kuri ubu, Nyirarukundo ufite inshingano zo kurera abana be babiri kandi na we akiri umwana, kandi abo bana ntibahuje ba se. Avuga ko azi se w’umwana umwe, undi aramukeka kubera ko yaryamanye n’abagabo benshi bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Akaba atangaza ko atifuriza abana be kuzaba indaya, yewe ngo na we abonye uko abuvamo yabikora, gusa akibaza icyo yazakora kandi atarize.

Biganye ababyeyi bahakura kabutindi!

Ku bisanze ababyeyi babo ari indaya, bamwe barabakurikije batwariramo inda batateganyije abandi bahandurira virusi itera Sida.

Murekatete (Amazina twayahinduye) ni umukobwa uvuga ameze nk’utagira icyo agitinya, dore ko ubwo twaganiraga yari afite icupa ry’inzoga (izo bita icyuma kuri ubu) mu ntoki. Avuga ko yatangiye uburaya ku myaka 16 bitewe n’uko yakuze abana na nyina na we ukora uburaya.

Kuri ubu Murekatete afite imyaka 19, avuga ko yamenyereye gukora uburaya n’ubwo na we abikora atabishaka.

Atanga ubuhamya agira ati “Uyu ni umwuga udashamaje. Nawutangiye ndi muto kubera ko na mama wanjye ari wo yakoraga, nisanga naranduriyemo virusi itera SIDA kuko abagabo twaryamanaga bangaga gukoresha agakingirizo, bavuga ko agakingirizo ari ako gukoresha ku ndaya zishaje.

Murekatete ni umwe mu bakora uburaya mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma. Avuga ko ubu yumva yaramaze kuba imbata y’uburaya kandi ari ho akura amaramuko.

Agira ati “Mu by’ukuri sinzi ko hari akandi kazi nabona, ubu ntunzwe no guhura n’abagabo tukaryamana bakanyishyura. Si uko mbikunze, ariko ni aha nisanze nyine!”

Aba bakobwa babaye abagore imburagihe babitewe no gushorwa mu buraya n’ababibarutse ni urugero rumwe mu bakobwa benshi binjiye mu buraya kubera ababyeyi babo cyangwa abandi bagore bakuru babanaga na bo cyangwa bari baturanye.

Muri aka karere ka Ngoma, by’umwihariko mu mujyi wa Kibungo, habarizwa abagore bakora uburaya bagera ku 100 (abimenyekanishije) bibumbiye mu matsinda 7.

Si indaya ni Indatwa!

Indaya ziyise akazina k’Indatwa, na zo ubwazo zemeza ko hari ikibazo cy’uruhererekane mu buraya, aho umubyeyi abwinjizamo uwo yabyaye bikazagera ku mwuzukuru.

Uwababyeyi Rozaliya uzwi ku izina rya ‘kaka’ avuga ko ariwe ukuriye indaya (Indatwa) zo muri Kibungo, mu buraya afatwa nka nyina w’indaya ahandi agafatwa nka nyirakuru.

Agira ati “Uburaya mbumazemo imyaka irenga 20, nabubyariyemo, abana banjye barabyakiriye kuko ari bwo budutunze. Abana benshi b’abakobwa bagenda baza  bansangamo hakabaho n’abaje bakabyara n’abana babo bakabwinjiramo.”

Akomeza avuga ko “Kwandura virusi itera SIDA bitubaho cyane kuko umugabo aza mukavugana amafaranga ariko akanga gukoresha agakingirizo, byakubitiraho ibibazo n’ubukene umuntu aba afite akayatora. Ni ho twandurira cyane virusi itera SIDA, by’umwihariko mu bana bato bagitangira uburaya, kuko baba bataramenya kwihagararaho.”

Uwababyeyi akomeza avuga ko abakora uburaya bazwi bari mu mu matsinda 7 yo mu murenge wa Kibungo, bagera hafi ku 100, muri bo abarenze 20 babyiyemerera banduye virusi itera SIDA. Yemeza ko hari abo batazi bahitamo kubihisha kugira ngo batabura abakiriya.

Mu bandi basaziye mu buraya ariko batashatse ko tubatangaza amazina, bavuga ko uwo bidashobokeye kwinjiza mu buraya umwana we afata abamuri hafi abashakiramo amaramuko iyo we atangiye kubura isoko.

Iyi myitwarire ishobora kuba ihurizo mu guhashya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, dore ko indaya 36% ziba zifite virusi itera SIDA, nk’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima kibitangaza.

Uruhererekane mu buraya…

Mutuyimana Vestine, utuye mu mudugudu w’Amahoro, akagari ka Karenge, umurenge wa Kibungo, avuga ko uburaya mu karere ka Ngoma ahazwi cyane nk’i Kibungo bwafashe indi ntera, aho umubyeyi aburaga abana.

Abuhamya muri aya magambo: “Hano muri uyu mujyi uburaya burimo kandi bw’abakobwa bakiri bato, abenshi usanga bari hagati y’imyaka 15 na 18. Hari ahantu hano munsi y’isoko bita ‘MU BUBABARE BUKABIJE’, hariyo abagore babyara abana, kuko na bo bahoze ari indaya n’abana babyaye bakabyiruka ari indaya. Umwana akura yigana umwuga wa nyina, ugasanga uburaya buhindutse uruhererekane rw’umuryango ari na ko na virusi itera SIDA bayihanahana kuko uwaryamanaga na nyina aza ku mwana.”

Hategekimana Rachid, utuye mu mudugudu w’Amahoro, akagari ka Karenge, umurenge wa Kibungo, atangaza ko bafite ikibazo cy’indaya zishaje ziryamana n’abana bato zibyaye n’izindi ziva mu mwuga, ariko zikinjizamo abana bato, ibi bikagira n’ingaruka mu ihanahana no kwanduzanya virusi itera SIDA.

Agira ati: “Indaya ishaje izana umukobwa ukiri muto kugira ngo ajye amwinjiririza. Ikindi kibazo ni ukubona umubyeyi ufite abazukuru ari umusinzi, aryamana n’uwo abonye wese, aryamana n’abo abyaye, aho umubyeyi w’imyaka 50 aryamana n’umwana w’imyaka 18. Urubyiruko dufite ubungubu bumva bakorana imibonano mpuzabitsina n’ubonetse wese.’’

RBC ikebura abakora uburaya

Dr Ikuzo Basile, umuyobozi w’ishami rirwanya virusi itera SIDA mu Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, akangurira abakora uburaya kugana serivisi zinyuranye bahabwa na RBC, harimo ubukangurambaga bwabafasha kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, kubagezaho serivisi zigamije kurwanya SIDA ndetse hakabaho izo bagezwaho aho batuye ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Abajyanama b’ubuzima.

Yibutsa ko abakeneye serivisi zo kwa muganga boherezwayo mu bijyanye n’ubujyanama, kwipimisha ku bushake virusi itera SIDA, kuvurwa ku babikeneye hamwe no guhabwa ubufasha bunyuranye bubafasha kwirinda virusi itera SIDA.

Kurenganurwa bijyane n’ibihano

Ushinzwe uburenganzira bw’umwana muri UNICEF, François N. Mugabo, atangaza ko mu rwego rwo kurenganura abana babuzwa uburenganzira bwabo binaviramo bamwe gushorwa mu buraya bakanahuriramo n’ibibazo binyuranye, harimo kubyara imburagihe no kwandura indwara zidakira na SIDA idasigaye, babinyuza mu Nama Nkuru y’Igihugu y’Abana, bagakorana n’inzego z’ibanze, bityo abana bagakorerwa ubuvugizi mu nzego z’ibanze aho uburenganzira bwabo bwahutajwe.

Atangaza ko bakora ibishoboka byose kugira ngo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwe, ariko agahamya ko bitaragerwaho ijana ku ijana. Ni yo mpamvu ngo bakangurira ababyeyi kubahiriza uburenganzira bw’abana, ariko n’inzego z’ibanze zamenya amakuru y’ababyeyi bashora abana mu buraya zikabimenyesha inzego z’ubutabera, abafashwe bagahanwa by’intangarugero hagamijwe guca intege abafite imigambi mibisha yo gushora abana mu buraya.

Ushinzwe guhuza ibikorwa by’Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu (CLADHO) akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’umwana mu Rwanda, Murwanashyaka Evariste, atangaza ko uburenganzira bw’umwana bugomba kubahirizwa, umwana akaba agomba guhabwa ibyo akeneye aho kumushora mu mirimo ivunanye n’uburaya.

Ashimangira ko gushora umwana mu buraya uretse kumukururira gutwita imburagihe, bibaviramo gutwara izindi nda, hakanazamo n’ibindi bibazo by’ubuzima harimo kwanduriramo indwara zidakira nka SIDA, hepatite, kwiyahura n’ibindi. CLADHO ihugura abana bakamenya uburenganzira bwabo kandi bakabuharanira.

Kurandurira ikibazo mu mizi

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose, atangaza ko nk’ahandi hose hari umujyi ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu hatabura uburaya, ko ariko ikibazo cy’uruhererekane mu buraya batari bakizi nk’ubuyobozi.

Mukayiranga agira ati ”Hano muri Ngoma, by’umwihariko mu mujyi wa Kibungo, ntawahakana ko hari abakora uburaya, ariko ikibazo cy’ababyeyi bakora uburaya bakabwinjizamo abana babo bikaba byagera ku buzukuru ntitwari tukizi. Kiramutse gihari cyaba giteye inkeke, haba mu muco, mu mibereho y’umuryango nyarwanda ndetse no muri gahunda zo kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Ariko k’ubw’amakuru  muduhaye tugiye guhangana nacyo hafatwa ingamba zo kugica duhereye mu mizi.”

Mu mirenge 14 igize akarere ka Ngoma, indaya (indatwa) zizwi zibumbiye mu matsinda ni 729, abaturage bafite virusi itera SIDA bari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kuva muri Nyakanga 2022 kugeza muri Gicurasi 2023 bakabaka 5400, mu gihe abangavu (abari munsi y’imyaka 18) batewe inda ari 208, na ho abakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 19 batewe inda ari 622.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.