Donald Trump yaciye amarenga ku mikorere ye igihe yagirirwa icyizere cyo kongera kuyobora USA


Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika,   ugihatanye mu matora yo kuzahagararira ishyaka rye ry’Aba-Républicains nk’umukandida ndetse akaba anahabwa amahirwe menshi yo kuyatsinda kuko magingo aya arusha amajwi Nikki Haley wahoze ari Guverineri wa Carolina y’Epfo bahanganye cyane, yavuze k’uwo yifuza uzamubera visi perezida.

Ubwo yaganiraga na Fox News kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Gashyantare 2024, abajijwe ku wo yifuza ko yazamubera Visi Perezida, Trump yavuze ko ashaka umuntu ufite ubushobozi bwo kuba yanaba Perezida bibaye ngombwa.

Yagize ati “Buri gihe agomba kuba ari uwaba Perezida mwiza. Buri gihe uba ugomba kubitekereza rwose kuko bijya bitungurana bikaba. Uwo uri we wese ibyo birashoboka. Icyo kigomba kuba ikintu cya mbere”.

Ubwo Trump yari abajijwe ku wo aha ayo mahirwe yo kuzamubera Visi Perezida yirinze kumutangaza byeruye, gusa avuga ko afite abantu benshi abonamo ubwo bushobozi kandi buzuzanya.

Yakomoje ku ba-Républicains bakomeye ari bo Guverineri wa Dakota y’Epfo, Kristi Noem ndetse n’Umusenateri uhagarariye Leta ya Carolina y’Epfo, Tim Scott.

Donald Trump uri gushaka manda ya kabiri. Muri manda ya mbere hagati ya 2017 na 2021 yakoranye na Mike Pence wahoze ari Guverineri wa Indiana, gusa ubutegesti bwabo bwarangiriye mu mahari ubwo Pence yangaga kubahiriza icyifuzo cya Trump cyo kubuza Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika kwemeza ibyavuye mu matora ya 2020 yatsinzwemo na Joe Biden.

 

 

 

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.