Mu mujyi wa Kigali ibishanga bizasanwa ku buryo bugezweho ni bitanu biri ku buso bwa hegitari 408, birimo icya Gikondo, icya Rwampara, icya Rugenge-Rwintare, icya Kibumba n’Igishanga cya Nyabugogo. Buri gishanga kikazajya kigira umwihariko wacyo bijyanye n’aho giherereye.
Biteganyijwe ko mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare ari bwo iyi mirimo izatangira gushyirwa mu bikorwa ndetse nta gihindutse ikazarangira nyuma y’amezi 18. Ibi bishanga bizatunganywa ku buryo bugezweho bwo kwakira amazi bikayayungurura, agakomeza gutemba mu migezi asa neza.
Ibi bishanga bizavugururwa ku buryo bizasiba umunuko, amacupa yakoreshejwe nabi, n’indi myanda yose ibaye amateka, aho biherereye hasigare ari igicumbi cy’ubukerarugendo, hongerwemo ibinyabuzima bitandukanye byiganjemo ibyari bitangiye gucika.
Mu bizibandwaho ni ukwagura utugezi turi muri ibi bishanga tugatemba mu buryo bugezweho tunyuze mu nzira zizahangwa, ibidendezi byakira amazi bigabanya umuvuduko w’amazi atemba hagabanywa umwuzure ushobora gusenya ibikorwaremezo.
Hazongerwamo ibiti gakondo bitandukanye bizakurwa mu mashyamba cyimeza nka Gishwati, Mukura n’andi bidasanzwe biboneka mu Mujyi wa Kigali bigamije kwigisha abazajya basura aha hantu kumenya ubwoko bw’ibiti buba mu mashyamba ya cyimeza.
Nubwo ikigamijwe nyamukuru ari ukubungabunga ibidukikije, muri ibi bishanga hazashyirwamo n’ibikorwaremezo bitandukanye bizafasha ba mukerarugendo bahasura kwidagadura.
Hazashyirwamo amasomero arimo na internet, ibibuga by’imyidagaduro birimo n’iby’umupira w’amaguru, inzira z’amagare n’abanyamaguru bashaka gukora siporo, kuruhuka no kwidagadura.
Hazashyirwamo inzu zitandukanye zishobora gutangirwamo amafunguro n’ibinyobwa, izizajya ziberamo imurikagurisha, ahahariwe imikino y’abana n’ibindi.
Ibi bishanga bizashyirwamo n’ahantu habugenewe abafite ibinyabiziga bashobora kubishyira, bikazagira akarusho ko gukoresha ingufu z’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’Izuba.
Hazahangwa imihanda yo kwifashishwa n’abatwaye amagare ya metero enye z’ubugari, intebe zo kwicaraho muri buri metero 500, ibiraro byo mu kirere byitegeye ibyuzi bihangano, amatara yo ku mihanda abarizwa kuri buri metero 20.
Hazashyirwamo utuzu tuzajya dushyirwamo amagare ku bashaka kuyatwara, ameza manini y’abaje mu ngendoshuri, utuzu dutanga amakuru, utubarizwamo amazi yo kunywa, intebe zo kureberaho ibyiza nyaburanga ku bahasura, za gym ku bakunda kugorara imitsi n’ibindi.
Uretse kuba bazabonamo akazi haba mu gihe cyo gutunganya ibi bishanga na nyuma yo kurangira kw’iyo mirimo, abaturage babituriye bazabasha kubona aho kwidagadurira cyane ko amafaranga azajya acibwa abahasura azaba yigonderwa na buri wese.
Minisitiri w’Ibidukikije, Jeanne D’Arc Mujawamariya yavuze ko ibishanga ari nk’impyiko mu mubiri w’umuntu, kuko bigira uruhare runini mu kuyungurura amazi ibinyabutabire biba byashyizwe mu mazi yanduye, urusobe rw’ibinyabuzima bigasugira bigasagamba.
Ati “Akamaro k’impyiko mu mubiri w’umuntu ni na ko kamaro k’ibishanga ku buzima bw’igihugu. Ubu isoko ryaratanzwe abafatanyabikorwa bariteguye. Ni amahirwe akomatanyije ku baturage, kuko bazahabwa akazi mu kubitunganya, bakagahabwa mu gutanga serivisi, ndetse na bo bakabona aheza ho gutemberera.”
Gusanura ibi bishanga bizungura abaturage barenga 220.500 mu buryo buziguye n’ubutaziguye, bahuraga n’ibibazo by’ibiza ndetse no kubura amazi meza n’ibindi bibazo biterwa no kwangirika kw’ibishanga.
Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kugeza muri 2050 kigaragaza ko mu 2013 kugeza 2022 ubuso bw’ibishanga byo muri uyu mujyi byagabanyutseho 4%, aho byavuye kuri 14% by’ubuso bw’umujyi kuri ubu bigize 10,6% byose bitewe n’ibikorwa bya muntu.
Kugeza ubu Umujyi wa Kigali ubarurwamo ibishanga 37 bifite ubuso bubarirwa kuri hegitari 9160, bigaragagaza ko agaciro kabyo kabarirwa arenga miliyoni 74$ (arenga miliyari 94 Frw) bijyanye n’umumaro w’ibyo bikora.
INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange