Rwanda: Imibare y’abaribwa n’inzoka iteye ikibazo, abayoboka abagombozi baraburirwa

Kuribwa n’inzoka ni imwe mu ndwara zirindwi zititabwaho uko bikwiriye zihangayikishije u Rwanda, dore ko hagaragaye abasaga 1500 bagize iki kibazo. Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima gitangaza ko uyu ari umubare w’abagannye amavuriro babashije kumenyekana gusa, ko ariko iyi ari imwe mu ndwara iviramo ubumuga uwariwe n’inzoka igihe atihutiye kujya kwa muganga mu minota 30 akimara kurumwa n’inzoka ndetse n’urupfu rudasigaye. Kubura ubuzima bikomoka ku ndwara zititabwaho uko bikwiriye harimo no kurumwa n’inzoka ndetse no kugira ubumuga burimo kugira ibinya ku gice runaka (Paralysie) bitewe n’ubumara bw’inzoka yakurumye ndetse n’icyo wakoze nyuma…

SOMA INKURU

Hagati ya Ukraine n’u Burusiya byongeye kudogera

Abasirikare ba Ukraine baguye mu mutego bisanga bazengurutswe n’ab’u Burusiya mu Mujyi wa Avdiivka ubarizwa mu gice cya Donetsk cyo mu Burasirazuba bwa Ukraine. Impamvu nyamukuru ni uko Avdiivka ari umujyi ubarizwa mu gice cya Donetsk cyamaze kwigarurirwa n’u Burusiya, uyu mujyi niwo usigaye mu maboko ya Ukraine ari yo mpamvu Abarusiya biteguye guhomba byinshi ariko Donetsk ikigarurirwa burundu. Avdiivka ni umujyi wabarizwagamo inganda cyane wabaye isibaniro ry’imirwano ku mpande zombi igihe kirekire ku buryo inyubako nyinshi zawubarizwagamo zarimbuwe. Kuri iyi nshuro imirwano iracyarimbanyije ku buryo abasirikare b’impande zombi bakomeje…

SOMA INKURU