Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin yatangarije abadepite bagize Komisiyo ya politiki, uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye urwego rw’ubuzima birimo ubuke bw’abakozi, imibereho yabo iri hasi iterwa ahanini no kuba bahembwa umushahara muke.
Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko abakora mu rwego rw’ubuvuzi bafite ibibazo bitandukanye, bikeneye gukemurwa kugira ngo umusaruro wabo ukomeze kwiyongera.
Ati “ Ntabwo ikibazo ari umubare muke gusa gusa. Harimo n’uburyo bakoreramo, ubuke bwabo butuma batabona n’ikiruhuko, na byo twagiye tubirebaho, haba umushahara ndetse n’agahimbazamusyi, turi gukorana n’inzego za Leta ku buryo kajya kaboneka ndetse binashobotse twakongera.”
Yakomeje agira ati “Turacyareba uburyo bijyanishwa n’ingengo y’imari. Twaganiriye mu buryo bwagutse n’izindi nzego ku buryo na byo tubona kubihuza, ariko tunajyanisha no kuborohereza ku kazi kugira ngo ejo uwavuraga ataza kuba ari we murwayi kuko akazi kamubanye kenshi. Ibyo na byo tubona ko ari ikintu cyihutirwa.”
Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko nk’imwe mu nzira yo kugabanya ubushobozi buke mu bakora mu rwego rw’ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima yashyizeho Muganga SACCO kandi imaze amezi atatu ikorana na Banki itsura amajyambere, BRD, kugira ngo bafashwe kubona inguzanyo yo kubaka.
UBWANDITSI: umuringanews.com