Gisagara: Ubumenyi buke bushyirwa mu majwi nka kimwe mu byongera ihohoterwa


Abakuru b’imidugudu bo mu karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo baratangza ko kutagira amakuru ahagije ku ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari imwe mu nzinzitizi zituma ihohoterwa rikigaragara mu bo bayobora,bagasaba ko bakongererwa amahugurwa.

Ibi babigarutseho mu biganiro byabaye kuwa 13 Ukuboza 2023,bihuza inzego z’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere, biteguwe n’Urwego Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda(GMO) ku bufatanye n’Intara y’Amajyepfo.

Umuyobozi w’umudugudu wa Mareba, akagari ka Kibirizi, mu murenge wa Kibirizi ho muri Gisagara, Mukangarambe Christine, yavuze ko kutagira amakuru ahagije kuri ibi byaha by’ihohoterwa ari nayo mpamvu bitoroha guhita bicika.

Ati “Ibi batubwiye hari n’ababyumvise bwa mbere batari babizi. Baduhaye imfashanyigisho rero byadufasha cyane. Duhura n’abaturage mu mugoroba w’imiryango, mu nteko z’abaturage, mu miganda n’ahandi hatandukanye; icyo gihe cyose umuntu yajya abasangiza amakuru haba ku ihame ry’uburinganire no ku bindi.”

Nshimiyintwali Felix uyobora umudugudu wa Nkunamo, akagari ka Nyakibungo, mu murenge Gishubi, yavuze ko igihe habaho kongererwa ubumenyi ihohoterwa naryo ryagabanuka.

Yagize ati “Tubimenye noneho n’ababyeyi tukabibigisha,bajya bicaza abana babo mu rugo. Niba ari umwana utinda gutaha bakaba bamuganiriza. Byageraho tukazamura imyumvire twese,tukajya dukumira icyaha kitaraba’’.

Umugenzuzi Mukuru w’Uburinganire muri GMO, Gatsinzi Umutoni Nadine, yavuze ko bahisemo gushyira imbaraga mu bukangurambaga no kwigisha abayobozi b’inzego z’ibanze kuko aribo babana n’abaturage bya hafi, bityo no gutambutsa ubutumwa bikoroha.

Yagize ati “Twahuye n’abayobozi b’imidugudu n’ab’utugari,kuko ari bo bahura n’abaturage umunsi ku munsi,niyo babakemurira ibibazo, rero ni yo gahunda turimo hano mu Ntara y’Amajyepfo, kugira ngo dufatanye na bo,twumve uko babyumva,tubafashe kubongerera ubumenyi,ari nako twumva ibibazo bahura nabyo ngo bibe byazanashakirwa ibisubizo’’.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko inda ziterwa abangavu zikomoka ku burere buke abana baba baherewe mu miryango, maze zo zikagaragara ari ingaruka. Uyu muyobozi yongeraho ko bahanganye n’ikibazo kibitera kugira ngo bagere ku gisubizo kirambye.

Yagize ati “Buriya bariya bana b’abangavu baterwa inda, ntabwo ari ikintu kiza gutyo,biba bihera ku burere abana baboneye mu muryango ndetse n’amahirwe batagiye babona,biriya bikaza nk’imwe mu ngaruka zivuyemo’’.

Guverineri Kayitesi akomeza avuga ko ku bufatanye na GMO(Gender Monitoring Office), mu Ntara y’Amajyepfo hari ibiganiro biyemeje gutanga, ku nzego z’ubuyobozi bwo hasi zibana n’abaturage kugira ngo zibanze zibyumve neza n’uruhare rwazo,birinda kurwana n’ingaruka aho gukumira.

Ibi biganiro bibaye mu gihe imibare igaragaza ko kuva muri Nyakanga kugeza mu kwezi k’Ukwakira gusa 2023, habaruwe abangavu 356 batwaye inda zitifuzwa mu Ntara y’Amajyepfo, ibisobanura ko iki kibazo kigihangayikishije muri iyi Ntara.

 

 

 

 

 

SOURCE: Igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.