Wari uzi ko kanseri y’ibere inibasira abagabo? Dore icyiciro kiyirwara cyane


Hamenyerewe ko kanseri y’ibere yibasira igitsina gore gusa, ariko siko biri kuko byagaragaye ko n’igitsina gabo kitasigaye ndetse ikaba ikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi n’u Rwanda rudasigaye. Abagabo bari munsi ya 5% mu Rwanda ni bo bagaragayeho kanseri y’ibere, ikaba ikunze kwibasira abari hagati y’imyaka 40 na 50.

Abantu banyuranye batangarije umuringanews.com ko kanseri y’ibere ari indwara yibasira igitsina gore gusa, itareba abagabo. Ariko siko bimeze kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima gitangaza ko kanseri y’ibere yibasira n’abagabo kandi iba ifite ubukana bwinshi, ikaba inarangwa n’ibimenyetso bisa nk’ibya kanseri y’ibere ku bagore.

Ibimenyetso byaburira umugabo cyangwa umusore ko yibasiwe na kanseri y’ibere

Kanseri y’ibere ku bagabo igaragara ku buryo bworoshye, ikaba irangwa no kuzana akabyimba mu ibere, kuzana utubyimba mu kwaha, kugira ibintu biza mu ibere bidasanzwe bimeze nk’amaraso cyangwa amashyira, kuzana utuntu tumeze nk’uduheri ku ibere, gusubirayo ku imoko, guhindura ibara ku ruhu rw’ibere. Ibi byose bikaba ari ibimenyetso byagaragaza kanseri y’ibere ku mugabo.

Ibyongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere ku bagabo

Dr Maniragaba Theoneste, uvura indwara za kanseri mu bitaro bya gisirikare i Kanombe akaba anashinzwe gukurikira indwara za kanseri ku rwego rw’igihugu muri RBC, atangaza ko igitera kanseri kitaramenyekana kugeza ubu, ariko hari ibyongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’ibere yaba ku gitsina gore ndetse no ku gitsina gabo.

Ati: “Kugira mu muryango umuntu warwaye kanseri y’ibere, ni ukuvuga kugira uturemangingo twa karande twaba udukomoka ku ruhande rwa nyina cyangwa urwa se, kugira umubyibuho ukabije no kunywa inzoga. Ibi nibyo bikunze kongerera abagabo ibyago byo kurwara kanseri y’ibere bakaba babihuriraho n’abagore nubwo bo hari ibindi byiyongeraho”.

Dr Maniragaba akangurira abagabo kumenya ko nabo kanseri y’ibere ibibasira ndetse bakamenya ibimenyetso biyiranga bityo uwabigaragaza akipimisha hakiri kare, kuko iyo bikozwe kare akiri mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri aba afite amahirwe yo kuvurwa agakira, ariko iyo ategereje kugera mu cyiciro cya 3 cyangwa icya 4 aba afite ibyago byinshi byo kudakira.

Kugeza ubu mu Rwanda kanseri y’ibere ivurirwa ku bitaro bya gisirikare i Kanombe, CHUK, ibitaro bya kaminuza i Butare, ibitaro bya Faysal hamwe no mu bitaro bya kanseri i Butaro.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.