Ikinyamakuru Reuters cyatangaje ko abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahagarariye ishyaka ry’aba-Républicain, batoye ko Perezida Joe Biden akorwaho iperereza rishobora kumweguza, mu gihe habura amezi ngo manda ye ya mbere irangire.Iri tora ryabaye kuri uyu wa 13 Ukuboza 2023, abagize inteko 221 bo mu ishyaka ry’aba-Républicain batoye ko Biden akorwaho iperereza, mu gihe 212 ba Démocrates babyanze.
Impamvu y’iri tora ni uruhare ishyaka ry’aba Républicain rikeka ko Biden yaba afite mu ishoramari umuhungu we, Hunter Biden, yakoreye mu mahanga arimo Ukraine n’u Bushinwa, kuva mu 2009 kugeza mu 2017. Hari ku butegetsi bwa Barack Obama.
Risobanura ko muri iyi myaka, Hunter yasezeranyije abakiliya be ko yabafasha kugera ku wari Visi Perezida ku butegetsi bwa Obama, akaba n’umubyeyi we, Joe Biden.
Biden avuga ko aba bagize inteko bari kumubeshyera. Ati “Abagize Inteko b’aba-Républicain ntabwo bari kunyiyungaho. Aho kumfasha gutuma imibereho y’Abanyamerika iba myiza, bashishikajwe no kunyibasira bakoresheje ibinyoma.”
Hunter na we arahamya ko nta ruhare umubyeyi we yagize mu ishoramari rye, ndetse yanze kwitaba komite y’abagize Inteko yashakaga kubimubariza mu muhezo.
Ati “Nta kimenyetso cyashyigikira ibirego byabo by’uko Data yagize uruhare mu buryo bw’amafaranga mu ishoramari ryanjye, kubera ko ntibyabayeho.”
INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric