Lionel Messi yahishuye ibanga rikomeye


Rutahizamu Lionel Messi yemeye ko yari hafi gukurikira Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia. Uyu mugabo watwaye Ballon d’Or umunani,yatunguye benshi ubwo yangaga akayabo yahabwaga n’ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia yashakaga kumuha miliyari y’amapawundi.

Yavuye muri Paris Saint-Germain yerekeza muri Inter Miami muri Nyakanga,ariko yatsinze ibitego 11 mu mikino 14 yakinnye muri iyi kipe ndetse ayihesha igikombe cya mbere mu mateka yayo.

Time Magazine yazirikanye kuza kwa Lionel Messi aho yavuze ko byazamuye mu buryo butangaje umupira w’amaguru muri Amerika.

Kizigenza Messi yemeje ko yari hafi kwerekeza muri Saudi Arabia agakina muri shampiyona imwe na Cristiano Ronaldo.

Ronaldo yemeye umushahara wa miliyoni 173 z’ama pound ku mwaka kugira ngo yerekeze muri Al Nassr mu 2022 maze aba umukinnyi uhembwa menshi ku isi.

Messi yabwiye Time ati: “Natekereje cyane kujya muri shampiyona yo muri Saudi Arabia, aho nzi igihugu.

Baremye irushanwa rikomeye rishobora kuzaba shampiyona ikomeye mu minsi ya vuba.

Nka ambasaderi w’ubukerarugendo mu gihugu, niho hantu hankururaga ko naherekeza.”

Kuva yakwerekeza mu ikipe ya David Beckham,abafana bariyongereye,amatike agurwa kurushaho,ubucuruzi burazamuka ndetse n’abakurikiraga iriya kipe bariyongera.

Messi yavuze kandi ko byamugoye kudashobora gusubira muri Barcelona, ​​ikipe yinjiyemo afite imyaka 13.

Ati: “Icyifuzo cyanjye cya mbere kwari ugusubira muri Barcelona, ​​ariko ntibyashoboka. Nagerageje kugaruka, ariko siko byagenze.”

Beckham yongeyeho ati: “Icyari kimpangayikishije cyane yari FC Barcelona.

Ntabwo yigeze asezera ku bafana, cyangwa ngo asezere ku ikipe.”

 

 

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.