Kigali umwe mu mijyi yafashishwe guhangana n’imihandagurikire y’ibihe

Umujyi wa Kigali uri mu mijyi itatu yo muri Afurika yatoranyijwe guhabwa inkunga yo kubaka ubudahangarwa mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kugabanya ibyuka bihumanya ikirere. Iyi nkunga yatangarijwe mu nama ya 28 y’umuryango w’abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ikirere (COP28) yabereye mu gihugu cya UAE i Dubai, yari ifite insanganyamatsiko yo gufasha imijyi yo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara kubona ibisubizo ku mihindagurikire y’ikirere, “Scaling Urban Nature Base Solutions for Climate Adaptation in Sub-Saharan Africa (SUNCASA).” Indi mijyi yatoranyijwe kugira ngo ihabwe iyi nkunga harimo Dire Dawa muri…

SOMA INKURU

M23 yatangaje agace yigaruriye gaherereye muri teritwari ya Masisi

Umutwe wa M23 watangaje ko wigaruriye agace ka Mushaki muri teritwari ya Masisi nyuma y’imirwano ikomeye yahuje uwo mutwe n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zifatanyije n’imitwe nka FDLR, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 7 Ukuboza n’umuvugizi w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma abinyujije ku rubuga rwe rwa X. Yagaragaje ko muri iyo mirwano ikomeye uruhande rwa Leta rwahatsindiwe ndetse rukahatakariza benshi mu basirikare. Yagize ati “Intare za Sarambwe zabohoje Mushaki, umwanzi yahunze yasize intwaro nyinshi n’amasasu. Batakaje bikomeye ubuzima.” Mushaki ni agace…

SOMA INKURU

Lionel Messi yahishuye ibanga rikomeye

Rutahizamu Lionel Messi yemeye ko yari hafi gukurikira Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia. Uyu mugabo watwaye Ballon d’Or umunani,yatunguye benshi ubwo yangaga akayabo yahabwaga n’ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia yashakaga kumuha miliyari y’amapawundi. Yavuye muri Paris Saint-Germain yerekeza muri Inter Miami muri Nyakanga,ariko yatsinze ibitego 11 mu mikino 14 yakinnye muri iyi kipe ndetse ayihesha igikombe cya mbere mu mateka yayo. Time Magazine yazirikanye kuza kwa Lionel Messi aho yavuze ko byazamuye mu buryo butangaje umupira w’amaguru muri Amerika. Kizigenza Messi yemeje ko yari hafi kwerekeza muri…

SOMA INKURU

Ibimenyetso bitanu byakuburira ko wanduye virusi itera SIDA

Abashakashatsi bemeza ko hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko ushobora kuba wamaze kwandura virusi itera SIDA, nyuma y’uko waba wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa habayeho ibyago byo guhura n’izindi nzira zishobora gutuma habaho kwandura virusi itera SIDA. Ubushakashatsi bwatangarijwe ku rubuga rwa Health.com, bwatangaje ko  nibura ukwezi kumwe cyangwa abiri virusi itera SIDA iri mu mubiri w’umuntu, 40% kugeza kuri 90% bashobora  kugira ibimenyetso binyuranye. Ariko bunashimangira ko hari abashobora kwandura virusi itera SIDA bakamara  igihe kinini umubiri wabo nta kimenyetso na kimwe ugaragaza. Hari abashobora kumara nibura imyaka icumi nta…

SOMA INKURU

Igitaramo cya Kendrick Lamar cyavugishije benshi

Kendrick Lamar umuhanzi w’umunyamerika w’icyamamare mu njyana ya rap yakoze ‘performance’ yo ku rwego rwo hejuru mu gitaramo cya muzika muri BK Arena i Kigali aho yataramiye ibihumbi by’urubyiruko rwitabiriye mu gihe kigera hafi ku isaha imwe n’igice. Uretse urubyiruko rwinshi rwitabiriye iki gitaramo na Perezida Paul Kagame n’umugore we nabo ntibacikanywe. Abandi bahanzi nka Bruce Melodie na Ariel Wayz bo mu Rwanda, na Zuchu wo muri Tanzania nabo bashimishije abitabiriye iki gitaramo cyo gitangiza iserukiramuco ryiswe #MoveAfrica ryateguwe na Global Citizen ku bufatanye n’Ikigo PGLang cyashinzwe n’umuraperi Kendrick Lamar…

SOMA INKURU