Brazil ibyari imikino byahindutse intambara


Brazil yatsinzwe umukino wa mbere ku kibuga cyayo mu gushaka itike y’igikombe cy’isi. Ibi yabikorewe na Argentina yabatsinze igitego 1 cya Nicolas Otamendi ku munota wa 63 w’umukino.

Iki gitego cyashegeshe Brazil idahagaze neza muri iyi minsi cyane ko uyu mukino Brazil itsinzwe ari uwa 3 wikurikiranya.

Muri uyu mukino,Joelinton winjiye mu kibuga asimbuye yahawe ikarita itukura ku munota wa 81 w’umukino.

Imikino 4 iheruka, Brazil yatsinzwe na Argentina 3 banganya 1. Ni inshuro ya 3 mu mateka,Brazil itsinzwe Maracană Stadium.

Muri uyu mukino habaye intambara hagati y’ Abafana ba Argentina na Brazil yivanzwemo n’ abashinzwe umutekano,bahundagura abanya Argentina bakomeretsa benshi.

Lionel Messi nyuma y’ umukino avuga ku mirwano yabaye,yagize ati “Twabonye hano ukuntu abashinzwe umutekano bakubitaga abaturage… Si ubwa mbere bibera hano muri Brazil. ” .

Twasubiye mu rwambariro kuko bwari bwo buryo bwonyine bwo koroshya imirwano no kurinda amahano.Dukomeje gukora amateka no kugera ku bintu byinshi.”

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.