Sitting Volleyball: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Misiri na Iraq


Kuwa 03 Ugushyingo ni bwo amakipe y’u Rwanda y’abafite ubumuga yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe berekeza mu gihugu cya Misiri kigomba kwakira iyi mikino y’amaboko y’abafite ubumuga “Sitting Volleyball”, ndetse k’urutonde rw’uko amakipe azakina bisanga mu itsinda rya mbere ririmo Misiri na Iraq.

Uyu mukino w’amaboko w’abafite ubumuga bita “Sitting Volleyball”  witabiriwe n’amakipe y’u Rwanda, iy’Abagore ndetse n’iy’Abagabo.

Imwe mu mpamvu zatumye ikipe igenda hakiri kare cyane harimo kwiga uko ikirere giteye mu Misiri ndetse ikaba yanabonayo imikino ya gicuti dore ko aricyo gihugu bikunze guhangana.

Ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo, Ishyirahamwe rya Sitting ku Isi ryahise ritangaza amatsinda amakipe aherereyemo hagendewe ku kuntu ahagaze ku rutonde rw’Isi.

Ibi byatumye u Rwanda rwisanga mu itsinda rya mbere mu bagore ruri ku mwe na Iraq kongeraho Misiri kuko ikipe yakiriye irushanwa buri gihe igomba kujya mu rya mbere.

Mu cyiciro cy’abagore hazaba harimo ihangana rikomeye cyane kuko u Rwanda ari ruri ku mwanya wa mbere muri Afurika na Misiri ikaba iya kabiri ndetse bikaba binakunze gukina umukino ukomeye hagati yabyo.

Aya makipe yombi yaherukaga guhurira mu itsinda rimwe muri Shampiyona y’Isi ya 2022 yabereye muri Bosnie-Hérzegovine ariko u Rwanda rukora amateka yo kuribamo igihugu cya mbere gikomoka muri Afurika cyasoreje ku mwanya wa munani.

Ikipe y’u Rwanda y’Abagabo iri ku mwanya wa 13 ku Isi ikaba iya kabiri muri Afurika aho ikurikira Misiri, nayo izongera guhurira nayo mu itsinda zisangiye n’u Bushinwa, u Budage na Mongolia.

Umutoza w’Amakipe y’u Rwanda, Dr Mossad Rashad, yavuze ko akurikije imyitozo amakipe ari gukorera mu Misiri afite icyizere ko abakinnyi be bazitwara neza.

Ati “Nababwira ko mu myitozo turi gukora harimo itandukaniro. Abakinnyi bari kuzamura urwego uko bwije n’uko bukeye. Uko bigaragara tuzitwara neza mu mikino y’Igikombe cy’Isi.”

Igikombe cy’Isi kirimo amatsinda abiri mu bagabo aho irindi ririmo Canada, Bresil, Slovenia, Ukraine n’u Buholandi.

Irushanwa rizatangira tariki ya 12 kugeza 18 Ugushyingo 2023, amakipe y’u Rwanda ari gukora imyitozo mu gitondo na nimugoroba mu bagabo n’abagore harimo no kunanura umubiri.

Iyo yose yarimo ibera mu mujyi wa Port Said ariko ku wa Gatatu, tariki ya 8 Ugushyingo ikazerekeza i Cairo aho izitegurira irushanwa ku buryo bukomeye.

 

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.