Nyamasheke mu isantire isoko rimaze imyaka 60 ritagira ubwiherero


Abaturiye Santere y’ubucuruzi ya Tyazo ifatwa nk’Umujyi wa Nyamasheke, babangamiwe n’umunuko ukabije ubibasiye bavuga ko uturuka ku mwanda w’abiherera aho babonye kubera Isoko rya Tyazo bivugwa ko rimaze imyaka 60 ritagira ubwiherero.

Usanga abagana iryo soko rifatwa nk’irya mbere mu Karere bihengeka inyuma ya za butike zirikikije bakihagarika iyo bakubwe, maze izo nkari zikivanga n’ibyondo rukabura gica.

Ni isoko buri wese ugeze muri iyi Santere y’ubucuruzi iri mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke ahita abona, riri hafi y’umuhanda wa kaburimbo Kivu Belt.

Umunyamakuru w’Imvaho Nshya akirigeramo bamusanganije agahinda, bavuga ko uwo basigaje kukagezaho ari Perezida wa Repubulika Paul Kagame wenyine, ko abandi babijeje ibitangaza amaso agahera mu kirere.

Abenshi mu barikoreramo ni abagore, bavuga ko uretse kuba nta bwiherero rifite mu myaka 60 ishize, bibagiraho ingaruka zikomeye cyane ko n’abaturage barizenguutse babarambiwe kuko bababwira ko batubakiye ubwiherero isoko ryose.

Umugore uhacururiza ifu ya soya, yagize ati: “Dufite agahinda gakabije duterwa n’aha hantu dukorera kandi turasora. Iyo badukangurira gutanga umusoro baza biruka tutazi aho baturutse ariko iyo tubabwiye kutwubakira isoko rigezweho ngo tuve mu mwanda tubaheruka ubwo ntitwongera kubaca iryera. Na byo bizategereza Umukuru w’Igihugu ngo abayobozi b’aka Karere n’Abadepite bahavuka babone ko dukorera mu mwanda?”

Uretse ikibazo cyo kutagira ubwiherero, abacuruzi banavuga ko iryo soko riba ryuzuye umwanda ukabije mu gihe cy’imvura kuko ridasakaye.

Umwe mu baricururizamo ibisheke, yagize ati: “Uwakugeza aha imvura yaguye ni bwo wakumva neza agahinda kacu. Iyi mitaka bamwe bwitwikiriye imyinshi ihita iguruka, ari umugore utwite, uwazanye agahinja, abagabo, za mayibobo zataye amashuri ziba zaje kutwiba, tugasiganirwa kujya kugama mu mangazini, ba nyirayo batwinuba ngo turabangamira abakiliya, tukibaza bikatuyobera”.

Umugore uvuga ko amaze imyaka irenga 30 ahakorera, yagize ati: “Ducuruza turenga 200 muri iri soko, ku wa 6 tukarenga 500 twitsindagiye. Abantu bangana batyo batagira aho biherera, ni nde Muyobozi ukunda abaturage ayobora wayobora aka Karere ntagikemure?

Duhora twikanga indwara zituruka ku mwanda kandi rwose birumvikana. Iyo Perezida Kagame yadusuye dushaka kukibaza bakatuzibiranya ngo duceceke rigiye gukorwa, ariko noneho nagaruka ntibazongera kudupfuka iminwa  ngo bikunde. Agomba kuzagenda abimenye rwose”.

Umwe mu bahahahira na we ati: “Guhahira mu mwanda nk’uyu, udutanda dushaje gutya, nta ruzitiro, nta bwiherero, kandi bamwe muri ba Visi Meya bashinzwe imibereho myiza y’abaturage bayoboye kano Karere ari ho batahaga banahahahira, mu by’ukuri koko birakwiye?”

Abo baturage bemeza ko bamaze imyaka irenga 15 bizezwa kuryubakirwa, icyakora mu minsi ishize  uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke  Mukamasabo Appolonie yari yabijeje ko umwanda bakoreramo ubuyobozi buwubona, ko rizimurirwa ahandi aho kugira ngo rivugururwe.

Gusa ngo ntiyababwiye aho rizimurirwa n’igihe rizimurwa, iyo mvugo ngo bayifashe nk’iy’abamubanjirije n’abazamukurikira badahuza imvugo n’ingiro,bababeshya gusa.

Bavuga ko bategereje Umuyobozi mushya bakamubaza amashirakinyoma y’iri soko rimaze igihe rivugisha benshi, bakava mu mikorere y’umwanda, bagakorera ahasukuye. Basaba gukurwa mu gihirahiro bakaribwirwaho ukuri nyako.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyamasheke Muhayeyezu Joséph Désiré, avuga ko abo baturage batijejwe ibitangaza kuko muri iki gihugu nta Muyobozi wahangara ngo abeshye abaturage bimugwe amahoro.

Na we yahamije ko muri Santeri ya Tyazo nta soko rizahubakwa, ati: “Tuve mu bitumvikana tujye mu kuri kw’ibintu. Ririya soko riri mu mihanda ibiri. Ukuyeho metero zose z’umuhanda wa Kivu Belt ukanakuraho iz’umuhanda Tyazo-Rangiro igihe uzakorerwa, hasigara akantu kameze nk’umwashi utakubakamo isoko.”

Avuga ko Akarere karimo gushakisha aheza hagutse iryo soko rizajya. Ati: “Turimo turarebera hamwe n’abubaka inyubako zigezweho hariya, ko bazashyiramo igice cy’isoko bariya bose bakwimukiramo cyujuje ibisabwa byose, by’isoko koko nk’uko tubibona ahandi kuko natwe tubona ko hateye ikibazo.”

Atanga igihe ntarengwa ko umwaka w’ingengo y’imari 2024-2025 utazarangira hakiri iryo soko kuko Akarere kazaba karashatse ubutaka bwagutse ryubakwaho.

 

 

 

 

 

SOURCE: Imvaho


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.