Umuhanzi wegukanye igihembo cya Grammy Awards wo muri Nigeriya, Burna Boy amazina ye nyakuri yitwa Damini Ebunoluwa Ogulu, mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yari mu myiteguro n’itsinda risanzwe rimucurangira, Outsiders, yatangaje ko yanze miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika ubwo yatumirwaga gutaramira i Dubai, kubera ko amategeko yaho atamwemerera kunywa urumogi.
Mu busanzwe amategeko mu bihugu bimwe na bimwe ku isi, abuza akanahana abantu bakoresha cyangwa bakanagurisha urumogi, nubwo hari n’ahandi rwemewe.
Amategeko y’i Dubai aho Burna Boy yagombaga gukorera igitaramo, nayo abuza ikoreshwa ry’urumogi ndetse no kunywera itabi ahantu h’imyidagaduro rusange.
Ubwo yari mu myiteguro n’itsinda rye, Burna Boy yagize ati “Nanze amafaranga y’i Dubai; Miliyoni eshanu z’Amadolari. Ni ikintu gito kuko njyewe sinkunda kujya aho batazanyemerera kunywa urumogi.”
Uyu muhanzi w’icyamamare, avuga ko afata urumogi nk’uburyo bw’umwihariko mu bikorwa bye bya gihanzi byatumye atemera akayabo ka miliyoni eshanu z’amadolari ya Amerika, kuko amategeko y’i Dubai ahana bikomeye ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris