Amashusho yashyizwe hanze yerekana ko ejo hashize Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yagiranye inama na Andrei Troshev usigaye ayobora umutwe w’abacanshuro wa “Wagner” ufasha u Burusiya by’umwihariko mu ntambara ya Ukraine, bakaba baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo aba bacanshuro ba Wagner bakomeza gufasha ingabo z’ u Burusiya mu ntambara.
Perezida Putin yasabye ko Andrei Troshev ari we uyobora Wagner guhera muri Kamena uyu mwaka ubwo abagize uwo mutwe bivumburaga bayobowe na Yevgeny Prigozhin wahoze abakuriye.
Yevgeny Prigozhin yakomeje kugaragara mu nshingano z’ubuyobozi bw’uwo mutwe kugeza muri Kanama uyu mwaka ubwo indege yari arimo yakoraga impanuka, bikavugwa ko urupfu rwe rwaba rwagizwemo uruhare na Perezida Putin.
Putin kandi yavuze ko Leta yiteguye gufasha abarwanyi ba Wagner kugira ngo akazi kabo kagende neza.
Troshev yagaragaye akurikiranye ibyo Putin yavugaga, hamwe akikiriza ibyo amusabye afite n’ikaramu mu ntoki, gusa ntabwo itangazamakuru ryigeze ritangaza ibyo yavuze.
Guhera muri Kamena uyu mwaka, umubano wa Wagner na Leta y’u Burusiya ntabwo wagenze neza nyuma y’uko abagize uwo mutwe bivumbuye, bakerekeza mu murwa mukuru Moscow.
Abagize Wagner bavuze ko icyo bari bagamije atari ugukuraho Putin ahubwo ari ukwerekana ko badashyigikiye Minisitiri w’Ingabo Sergei Shoigu n’umugaba mukuru Valery Gerasimov.
Prigozhin amaze gupfa, Putin yasabye abagize Wagner kurahirira ko batazahemukira u Burusiya, indahiro Prigozhin yari yaranze gukora.
INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris