Urwego Rushinzwe gukurikirana ibijyanye n’Uburenganzira bwa muntu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rwagaragaje ko ikibazo cyo gushyingira abana kimaze gufata intera muri Afurika y’Epfo, aho abagera kuri 207 bashyingiwe mu mwaka umwe wa 2021.
Muri abo bana bashyingiwe imburagihe, 188 ni abangavu naho 19 bakaba ingimbi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ibarurishamibare muri iki gihugu.
Nibura abana bagera kuri miliyoni 2,6 bakomoka mu miryango y’abakene muri Afurika y’Epfo bikaba bishobora kuba bifite uruhare mu gushyirwa kwabo imburagihe. Ikindi ni uko umubare w’abana babana n’umubyeyi umwe w’umugore ukomeje kwiyongera.
Mu 2014 nibwo uwari Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Dr Nkosazana Dlamini-Zuma yatangije ubukangurambaga bugamije kurwanya ishyingirwa ry’abana ku mugabane wa Afurika.
Muri icyo gihe, nibura abangavu n’ingimbi bagera kuri miliyoni 14 bari barashyingiwe. Kuri ubu ibihugu 30 byo muri uyu muryango byemeye gutangiza ibikorwa byo kurwanya iyo migirire.
UBWANDITSI:umuringanews.com