Usanga hirya no hino duhura n’abantu banyuranye bo ubwabo bivugira ko bazi neza ko nubwo banywa itabi ari umwanzi ukomeye w’ubuzima, ko ariko byabananiye kurivaho, yemwe hari n’umugani ugira uti “icyo umutima ukunze amata aguranwa itabi”, ariko ntibikwiriye kuko itabi ni umwanzi ukomeye w’ubuzima. Ni muri urwo rwego umuringanews.com, yifashishije ubushakashatsi bunyuranye mu rwego rwo gufasha abakunzi bacu uko bakwirinda itabi ndetse n’ingaruka zaryo. Ibintu 8 wakora bikagufasha kureka itabi 1.Andika impamvu kureka itabi Bihe igihe gihagije cyo kubitekerezaho, andika impamvu ziguteye gutuma ureka kunywa itabi. Urugero ushobora kwandika uburyo…
SOMA INKURUDay: September 21, 2023
Afurika: Ishyingirwa ry’abangavu rikomeje gufata indi ntera
Urwego Rushinzwe gukurikirana ibijyanye n’Uburenganzira bwa muntu mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rwagaragaje ko ikibazo cyo gushyingira abana kimaze gufata intera muri Afurika y’Epfo, aho abagera kuri 207 bashyingiwe mu mwaka umwe wa 2021. Muri abo bana bashyingiwe imburagihe, 188 ni abangavu naho 19 bakaba ingimbi nk’uko byatangajwe n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ibarurishamibare muri iki gihugu. Nibura abana bagera kuri miliyoni 2,6 bakomoka mu miryango y’abakene muri Afurika y’Epfo bikaba bishobora kuba bifite uruhare mu gushyirwa kwabo imburagihe. Ikindi ni uko umubare w’abana babana n’umubyeyi umwe w’umugore ukomeje kwiyongera. Mu…
SOMA INKURU