Perezida Macron yahishuye byinshi ku buzima bwa Bazoum


Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel  Macron yatangaje ko nta munsi washira ataravugana n’uwahoze ari Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum cyane ko akiri ku butegetsi yari inshuti ikomeye y’u Bufaransa. Ubu bucuti buri mu byatumye abo basirikare bamuhirika ku butegetsi aho bamushinjaga ko arinda inyungu z’abazungu, abaturage bakicwa n’inzara.

Kuri iyi nshuro Perezida Macron yavuze ko avugana na Bazoum buri munsi, atangaza ko kuri ubu akimushyigikiye, anashimangira ko igihugu cye kitigeze cyemera ubutegetsi bwa gisirikare buriho muri Niger.

Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezidansi y’u Bufaransa, Perezida Macron yagize ati “Ibyemezo byose tuzafata uko bizaba bimeze kose bizashingira ku bwumvikane tuzagirana na Bazoum.”

Perezida Macron kandi aherutse gutangaza ko akunda guhamagara abo mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika bigize Umuryango w’Ubukungu wa CEDEAO, kugira ngo barebe icyakorwa mu gusubiza Bazoum ku butegetsi, cyane ko “ari we watowe biciye muri demokarasi ndetse ni n’umugabo w’umunyamurava.”

Mu cyumweru gishize Ambasaderi w’u Bufaransa muri Niger, Sylvain Itte yari yahawe amasaha 48 yo kuva muri Niger, ariko u Bufaransa bugaragaza ko abo basirikare badafite uburenganzira bwo kumwirukana, bituma polisi itegekwa kumwirukana ku ngufu akurirwaho visa n’ubudahangarwa mu bya dipolomasi.

Aba basirikare bahiritse Bazoum ku wa 26 Nyakanga 2023, kuri uyu wa 01 Nzeri 2023 bashinje Perezida Macron gukoresha imbwirwaruhame zigamije gucamo ibice abaturage ba Niger.

Umubano w’u Bufaransa n’aba basirikare bahiritse ubutegetsi, ukomeje kujya ahabi cyane ko Ubutegetsi bwa Paris butahwemye gushyigikira Bazoum, n’abo basirikare bakagaragaza ko batagishaka u Bufaransa mu gihugu cyabo, ibintu bahuriyeho n’abaturage.

Ibi bijyana n’uko byibuza 18% bya Uranium ikoreshwa mu nganda z’amashanyarazi mu Bufaransa, iva muri Niger, bikajyana no gutunda umutungo wa Niger urimo zahabu na peteroli mu gihe abaturage bagera kuri miliyoni 24 bahora mu bukene bukabije.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.