Umuhanzi w’Imideli Claude Niyonsaba uzwi ku kabyiniriro ka Young C Designer yatunguwe no gushyirwa umwana, afitanye n’umwe mu bo babyaranye, ku iduka rye ricuruza imyenda igezweho ikunze kwambarwa n’ibyamamare.
Uyu musore yazaniwe umwana ku iduka rye riherereye mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge. Uyu mugore yageze aho Young C akorera yanga gusohokamo avuga ko yamutaye akaba atajya amuha n’indezo y’umwana babyaranye.
Ni ibintu byabaye ahagana saa Kumi n’Igice zo ku wa Kane, tariki ya 24 Kanama 2023. Amakuru avuga ko uretse kuzana umwana Young C yanarwanye n’uyu mugore babyaranye.
Itangazamakuru ryageze aho Young C akorera rwahanye inkoyoyo isanga uyu mugore uvuka mu Mutara yakamejeje.
Amakuru avuga ko aba bombi babanye ariko Young C akaza guta urugo akagenda agasigana umugore n’umwana mu nzu.
Uyu mugore wari wagiye aho Young C Designer akorera bivugwa ko yigeze kuba umugabo we, yazanye n’abavandimwe be bose ubwo yageraga mu iduka ry’uyu musore mu Biryogo ahitwa ku Bisima yahise afatana mu mashati ndetse anarwana n’umugabo we avuga ko atari burisohokemo.
Uyu mugore yatangaje ko intandaro y’amakimbirane hagati ye n’umugabo we ishingiye ku kuba yaramutaye hasigaye iminsi ibiri ngo babasohore mu nzu bakodeshaga aho bari batuye Norvège mu Murenge wa Kigali kubera umwenda bari bafitiye nyirayo ndetse akaba adafasha umwana babyaranye.
Ati “Yantaye hasigaye iminsi ibiri ngo badusohore mu nzu aragenda nsigara njyenyine nyuma agarutse avuga ko atanshaka ndetse adakeneye ko nzongera kuba umugore we ngo na we ambere umugabo.”
Uyu mugore yemeza ko yabanaga n’uyu mugabo uhanga imideli mu buryo butemewe n’amategeko ndetse bari bamaranye imyaka ine.
Ati “Twari tumaranye imyaka ine, njyewe icyo nifuza n’uko yafasha umwana we kuko ubu nta hantu mfite ho kuba n’ibyo kumutungisha.”
Mu butumwa bugufi Young C yoherereje IGIHE yavuze ko uyu mugore amubeshyera. Ati “Arabeshya nagiye mu kazi maze icyumweru ahita ava aho twari dutuye ajyana ibintu byose andega avuga ngo nataye urugo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo, Antoine Munyaneza, we yatangaje ko Young C ajya afasha umugore we ndetse buri munsi amuha 5000 Frw byo gufasha umwana we. Agaragaza ko kuri iyi nshuro uyu mugore yaje ari nka gatumwa kuko ibyo avuga ari ibinyoma.
Ati “Aramufasha kandi 5000 Frw ni njye ayanyuzaho kuri telefoni nanjye nkahita nyamwoherereza.”
Yongeyeho ko Young C yaberetse inkovu nyinshi z’inzara umugore we ajya amurya ndetse yahisemo gutandukana nawe kubera imico mibi ye yagiye amugaragariza.
Yakomeje avuga ko uyu mugabo yamubwiye ko umwana umugore we avuga ko ari uwe atari uwe kuko babanye amutwite.
Ahagana saa Yine z’ijoro nyuma y’uko Polisi ihageze igasaba umugore we n’abavandimwe bari banze kurisohokamo maze bakajya gutanga ikirego mu buryo bwemewe n’amategeko.
Uyu mugore uvuka mu Ntara y’Iburasirazuba yageze mu Mujyi wa Kigali atangira gufatanya na mukuru we gucuruza ‘‘M2U’’ hafi y’iduka ry’uyu mugabo wamamaye mu kwambika abahanzi aba ariho amubengukira bahita bajya kubana.
SOURCE: Igihe