Musanze: Abaturage baratunga urutoki intandaro y’umutekano mucye wa hato na hato


Abaturage bo mu mirenge ya Gataraga, Shingiro na Busogo mu karere ka Musanze, bavuga ko inzoga z’inkorano zicururizwa mu tubari twaho, ziri mu bikomeje gutiza umurindi ubusinzi bikabakururira umutekano mucye. Bakifuza ko inzego bireba zarushaho gukaza ingamba mu gutahura aho izo nzoga zengerwa no guhana abagira uruhare mu kuzikwirakwiza.

Abaturage basabwa gushyira imbaraga mu gutanga amakuru afasha gukumira ikibazo cy’ubusinzi

Zimwe mu nzoga aba baturage bavuga ko zibazengereje zirimo iyitwa Akamashu, Nzogejo, Muriture, Sinkarabe n’izindi. Ngo usanga hari abagabo cyangwa abagore bazinywa zikabasindisha ku rwego rurenze, bagatezuka ku nshingano zo kwita ku ngo.

Twemeriki Godeliva wo mu Murenge wa Gataraga agira ati: “Hari abirirwa cyangwa bakarara mu tubari banywa inzoga, bagataha mu gicuku zabagize intere ari nako bahatea umutekano mucye. Biterwa n’ubwoko bw’inzoga zikoranwe ubukana, ku buryo no kunywa icupa rimwe gusa biba bihagije umuntu agahinduka nk’umusazi.

Ntawamenya imisemburo bavangavangamo gusa irakaze. Uyirebera mu icupa ukaba wacyeka ko ari urwarwa ariko mu by’ukuri sirwo kuko hari ibindi bisindisha bikakaye baba bavangavanzemo ku buryo ubinyoye ubwenge bwe buyaga byihuse”.

Basanga umuti wagabanya ikibazo cy’ubusinzi bukomeje kugaragara muri kano gace harimo no gushakisha aho izi nzoga zengerwa no guhana abazenga.

Nshimiyimana ati: “Izo nzoga zirimo ubwoko bwinshi utarondora. Uburyo zisindishamo abantu bagatakaza ubwenge, kugeza ubwo hari n’abica abandi bitewe na zo ubona ari ibintu bibabaje cyane. Ubwo rero inzego z’umutekano, zikwiye gukaza ingamba zigahiga bukware aho zengerwa no guhana ababikora, byaba ari n’ibishoboka ikagabanya amasaha utubari tumara dufunguye kugira ngo abazinywerayo bajye bataha hakiri kare bidufashe mu kwibungabungira umutekano”.

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze ivuga ko ibyaha byinshi bigaragara byaba ibishingiye ku bwicanyi, urugomo, ubwiyahuzi, ubujura, amakimbirane mu miryango n’ibindi ahanini biba bifitanye isano n’ubusinzi.

Umuhuzabikorwa w’Ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere ka Musanze Inspector of Police Bosco Mugabo, ubwo yagezaga ubutumwa ku bitabiriye ubukangurambaga bwiswe “Birandeba kubaka umuryango uzira ibiyobyabwenge n’ubusinzi”, yagize ati: “Abantu benshi mu bafatwa na Polisi bagatabwa muri yombi, bafashe nk’abana ku ngufu, batemye amatungo ya bagenzi babo, biyahuye, hari nk’uwishe mugenzi we, abarwana bikabaviramo na bamwe guta ingo; akenshi iyo dusesenguye dusanga bifitanye isano mu mizi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga”.

“Dukangurira abaturage rwose guhaguruka mukarwanya iki kibazo mwivuye inyuma, mukamenya ko kunywa izo nzoga cyangwa ibiyobyabwenge nta na kimwe bimaze uretse kwica no gusenya ahazaza hanyu n’umuryango nyarwanda, dore ko hari n’ibihano biteganyirijwe ababifatirwamo kandi biraremereye”.

Ubu bukangurambaga bwateguwe n’Umuryango Never Again Rwanda binyuze mu mushinga wawo witwa “Dufatanye kwiyubakira Igihugu” ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda.

Bizimungu Thierry Umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda mu Karere ka Musanze
Bizimungu Thierry Umuhuzabikorwa wa Never Again Rwanda mu Karere ka Musanze

Umuhuzabikorwa w’uyu muryango mu Karere ka Musanze Thierry Bizimungu, avuga ko mu busesenguzi bakoreye mu Mirenge itandukanye, bigaragara ko abaturage bitabira umurimo ku kigero gishimishije, ariko igiteye impungenge akaba ari uko imyumvire ku mikoreshereze y’umusaruro bawukomoramo ikiri hasi.

Yagize ati: “Abaturage barahinga bakeza bagasarura, abandi bakitabira umurimo bakabona amafaranga, ariko wakwitegereza neza ukabona ukabona bamwe ntacyo bibagezaho biturutse ku kuba ibyo baba baruhiye babyoreka mu nzoga banywera mu tubari tubari n’ibiyobyabwenge. Ni hahandi tugenda tubona rumwe mu rubyiruko rwishoye mu mihanda rwirirwa rwambura abantu ibyabo, imiryango imwe n’imwe ihora mu ntonganya, abayigize ntibabone n’umwanya wo kugira uruhare mu bibakorerwa cyangwa imiyoborere ibabereye”.

Ntabwo twakomeza kwicara ngo tureberere cyangwa ngo dusinzire mu gihe hari abantu bakizambagurika gutyo; ari nayo mpamvu y’ubu bukangurambaga”.

Bizimungu na we asanga umuti wo gutahura ahengerwa inzoga z’inkorano no kumenya ababigiramo uruhare, watanga umusaruro ufatika mu guca intege abagikomeje koreka umuryango nyarwanda mu businzi.

Denyse Nyiramugisha, akuriye Inama y’Igihugu y’Abagore CNF mu karere ka Musanze akaba yari anahagarariye ubuyobozi bw’aka karere muri iki gikorwa, yasabye abaturage gukaza ingamba zo gukumira ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge.

Ati: “Ni umukoro buri wese akwiye kugira uwe hatabayeho gusigana cyangwa kwitana bamwana. Ahanini bamwe batinda gutanga amakuru y’ababyishoramo n’abo biba byagizeho ingaruka, bigatuma n’ubufasha bagahawe batabubonera igihe.

By’umwihariko tukibutsa umuntu wese yaba ukora, ucuruza, ukwirakwiza cyangwa uwishora mu kunywa ibyo biyobyabwenge n’inzoga zitemewe kubizinuka bakiyegurira ibindi bikorwa byemewe na leta kandi birahari ku bwinshi”.

Yanabibukije ko kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye bisaba abawugize gushyira hamwe no kujya inama ku byo babona byawuzamura mu iterambere.

 

 

 

 

SOURCE: KT


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.