Umworozi yariwe n’ingona yiyororeye


Umworozi w’ingona wo muri Cambodia (Cambodge) yariwe n’ingona zigera hafi kuri 40 nyuma yuko aguye mu nzu yazo, nk’uko polisi ibitangaza. Luan Nam, wari ufite imyaka 72, yagerageje gukura imwe muri izo ngona mu kazu ibamo ubwo yashikuzaga inkoni ye n’akanwa kayo, nuko ikamukurura.

Umukuru wa polisi Mey Savry yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:”Izindi ngona zasimbutse, zimugabaho igitero kugeza apfuye”.

Ibyo byabaye ku wa gatanu, hafi y’umujyi wa Siem Reap, wo mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’igihugu.

Savry yavuze ko umurambo wa Nam wari uriho ibimenyetso by’aho yagiye arumwa ndetse ko ukuboko kumwe kwaburagaho.

Uwo mugabo yari perezida w’ishyirahamwe ry’aborozi b’ingona ryo muri ako gace.

Mu mwaka wa 2019, umukobwa w’imyaka ibiri yishwe n’ingona ziramurya ahandi hantu zororerwa ho muri ako gace, kari hafi y’urusengero rwa Angkor Wat ruzwi ku rwego rw’isi.

Ibi bikururanda byororwa kubera amagi, uruhu rwabyo n’inyama, muri icyo gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba.

SOURCE: BBC


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.