Kigali: Ubushomeri, kimwe mu mpamvu-muzi y’ubwandu bushya bwa SIDA


Kicukiro kamwe mu turerere dutatu tugize umujyi wa Kigali uvugwaho ubwiganze bw’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA ku gipimo cya 4,3%, kakaba hejuru ugereranyije n’utundi turere, aho usanga urubyiruko ruvuga ko ubushomeri ari yo ntandaro, bigaha urwaho abagabo bakuze, no kumva ko kwifata bitakibaho.

Ubu busambanyi hagati y’urubyiruko n’abakuze bugaragara muri Kicukiro, abahatuye bemeza ko butizwa umurindi n’amazu y’abakire aba ari mu bipangu afunze, mu by’ukuri nta muryango utuyemo, ahubwo ari inzu z’ibanga abagabo runaka baba baziranyeho, akaba ari naho basambanyiriza urubyiruko, k’ubw’ubukene abenshi bakemeza ko iyo abo bagabo bakuze babahaye ifaranga ritubutse iby’agakingirizo biba ntacyo bibabwiye.

Umwe mu baganiriye n’umuringanews wahawe izina rya Rukundo ku mpamvu z’umutekano we, twahuriye muri Centre ya Kicukiro, atubwira ko ariho akorera, ariko ko atuye mu Gatenga.

Ati “Erega hano i Kigali ntihazagire ukubeshya ko SIDA iri mu rubyiruko iterwa no kutamenya gukoresha agakingirizo cyangwa kutatubona, hoya rwose. Dore SIDA ituruka mu bagabo bakize bo muri uyu Mujyi baba bumva batagishaka abagore babo, bagacudika n’abakobwa bakiri bato, bikarangira babasambanyiriza muri bya bipangu by’ibanga byuzuye muri uyu Mujyi, kandi umukobwa w’iki gihe iyo umuhaye ifaranga rijyanye n’ibyifuzo bye arakureka ukishyira ukizana iby’udukingirizo ntibaba bakibyibuka.”

Undi mubyeyi nawe wahawe izina rya Mukamana, utuye mu murenge wa Gahanga ati Abana barangiza amashuri bakabura akazi, ariko bakirirwa bagenda, nimugoroba ukabona abana batashye nk’abavuye ku kazi, bafite imyenda y’ibiciro, amaterefone reka sinakubwira, wagira ngo uravuze umwana ati ‘nimukomeza kuntoteza nzigira muri geto!’

Ikituraruriye abana nta kindi, ni abagabo b’abakire ngo baba bashaka amaraso y’abakiri bato bakirirwa badusambanyiriza abana babashukisha amafaranga, hatera kabiri umwana ukumva batangiye kumuvugaho SIDA. Gusa abakobwa bo mu mujyi ntibagipfa kubyara!”

Ibi kandi nibyo bishimangirwa n’Umukobwa w’inkumi twahaye izina rya Anita ugira ati “Ubukene n’ubushomeri buriho ntiwabona umugabo ukwitaho, agusohokana, akwambika ibijyanye n’iterambere, akujyana muri Salo(salon) ngo umwiteshe. SIDA mbi ni ubukene no gusa nabi, ngaho umugabo agukunze akakwitaho ntacyo wamwima, iby’udukingirizo kereka ariwe ukagusabye, icya mbere ni ukuba umuntu yaraboneje urubyaro, naho kwandura SIDA nta birenze n’utabikora yayandura binyuze mu zindi nzira.”

Icyo RBC isaba ababyeyi cyafasha urubyiruko kwirinda SIDA

Nyirinkindi Aime Erneste Umukozi muri RBC, mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA akaba anashinzwe ubukangurambaga, ihererekanyamakuru n’inyigisho zigamije guhindura imyitwarire, yasabye ababyeyi kwigisha abana kwirinda virusi itera SIDA.

Ati Kwigisha umwana uburyo bwinshi bushoboka bwo kwirinda kuba yakwandura virusi itera SIDA, ntibivuze ko ari ukumushora mu busambanyi. Utangirira mu kumwigisha kwifata kuko aribwo buryo bwiza, ariko ntibibuze kumwigisha ubundi buryo burinda kwandura virusi itera SIDA harimo gukoresha agakingirizo, kwisiramuza ku basore, kuko bibarinda ku kigero cya 60%, n’ubundi bwose burinda umwa kuba yagira ibyago byo kwandura.”

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.