Hari hashize imyaka ibiri Abadepite bo mu Bufaransa batoye itegeko risaba ko ahantu hagufi hashobora kugendwa n’ubundi buryo butari indege, byaba byiza indege zihagaritswe aho gari ya moshi zibasha kugera, mu kugabanya imyuka yangize ikirere ituruka mu binyabiziga.
Ahantu hagufi ni aho gari ya moshi ishobora kugenda amasaha abiri n’igice.
Bivuze ko ingendo z’indege hagati y’imijyi nka Paris na Nantes, Lyon na Bordeaux zizajya zifashisha gari ya moshi n’izindi modoka, keretse nk’abantu bashaka kuhava bagiye gufatira indege yerekeza mu mahanga mu wundi mujyi begeranye.
Nubwo Guverinoma y’u Bufaransa ibishyizemo imbaraga, abahagarariye sosiyete zitwara abantu mu ndege bo bavuze ko nta kidasanzwe bizagabanya ku bwinshi bw’imyuka ihumanya yoherezwaga mu kirere.
BBC yatangaje ko mu Bufaransa hari abandi bantu basaba Leta gukora ibirenze, igahagarika ingendo z’indege ahantu gariyamoshi ishobora kugenda amasaha ane.
Bivugwa ko indege isohora imyuka ihumanya ikirere ki kigero cya 77% ugereranyije n’isohorwa na gari ya moshi.
SOURCE: BBC