Mbere yo kurekura abahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi bazajya babanza guhugurwa


Minisitiri w’ubumwe n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yasobanuriye abadepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’Abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside ko aya mahugurwa azahabwa abari bafungiye icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi azajya abafasha kubana neza n’abo bazasanga hanze ya gereza.

Uyu muyobozi yagize ati “Abahamijwe ibyaha bya jenoside bakatiwe imyaka hagati ya 20 na 30 bari gufungurwa. […]Bakwiye gutegurwa, bakagororwa mbere yo gusubizwa muri sosiyete kubera ko igihugu cyahindutse byihuse mu myaka 30, kandi turi gushyira imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge mu gihe turwanya ingengabitekerezo ya jenoside no guhakana.”

Nk’uko The New Times ibivuga, Minisitiri Bizimana yakomeje ati “Integanyanyigisho yihariye izafasha buri mwaka mu kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abahamijwe. Turi gukorana n’izindi nzego nka Minisiteri y’ubutabera, Minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri y’umutekano w’imbere, imiryango idaharanira inyungu n’izindi mu kubaka iyi gahunda.”

Biteganyijwe ko abahamijwe ibyaha bya jenoside bagera ku bihumbi 22 ari bo bazahugurirwa muri iyi gahunda. Minisitiri Bizimana aremeza ko bikwiye mu gihe bigaragara ko hari abakatiwe banze guhinduka, bagifite ingengabitekerezo.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.