RUBAVU: Basobanukiwe umwanzi w’ubuzima n’ubwo hari abakirengagiza

Akarere ka Rubavu gafatwa nk’agace nyaburanga ndetse kanakorerwamo ubucuruzi bunyuranye by’umwihariko ubwambukiranya imipaka, ariko nta wakwirengagiza ko amagara asesekara ntayorwe, ni muri urwo rwego twifuje kumenya imyumvire abahatuye n’abahatemberera bafite ku ndwara zitandura ndetse n’ingamba bafata mu kuzirinda. Ni mu murenge wa Rubavu uherereye mu karere ka Rubavu ugizwe n’igice cy’umujyi gituwe na benshi birirwa mu mujyi wa Rubavu hamwe n’ikindi gice cy’icyaro, ibi bikaba byaratumye umuringanews.com wifuza kumenya ishusho rusange y’abanyamujyi ndetse n’abanyacyaro uburyo babaho mu buzima bwa buri munsi, niba bazi indwara zitandura, niba barateye intambwe bagatangira kuzipimisha…

SOMA INKURU

Abakekwaho kwica umupolisi batawe muri yombi

Mu gitondo cyo ku wa 12 Gicurasi 2023 ni bwo mu kagari ka Karenge, umurenge wa Rwimbogo, mu karere ka Rusizi hatoraguwe umurambo w’umupolisi wasanzwe yishwe ariko abamwishe ntibahita bamenyekana. Kuri uyu wa gatatu Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu rwataye muri yombi abagabo batatu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umupolisi uherutse gusangwa mu muhanda yapfuye. Uwo mupolisi witwa Sibomana Simeon yatoraguwe ku muhanda uva mu Mujyi wa Rusizi ujya mu murenge wa Bugarama, aho umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yavuze ko uyu…

SOMA INKURU

Ibya Karasira bikomeje kuba agatereranzamba

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, nyuma y’uko mu iburanisha ryo ku wa 15 Gicurasi uyu mwaka, Ubushinjacyaha bwanenze raporo yari yakozwe ku burwayi bwe, Urukiko Rukuru, Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwategetse ko Uzaramba Karasira Aimable yongera gukorerwa isuzuma rigamije kureba niba koko afite ibibazo by’uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe. Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwategeka ko hakorwa indi raporo ndetse ikazakorwa n’abaganga batatu b’inzobera baturuka mu bigo byita ku bafite ibibazo by’uburwayi bw’ubuzima bwo mu mutwe bitandukanye. Uruhande rwa Karasira…

SOMA INKURU

Abatinganyi bakoze agashya muri Kigali

Tariki ya 17 Gicurasi buri mwaka, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe guharanira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina ku Isi uzwi nka IDAHOBIT “International Day Against Homophobia, Biphobia and Transphobia.” Kimwe n’ahandi mu bihugu bitandukanye, muri Ambasade zitandukanye zikorera i Kigali hazamuwe amabendera asanzwe akoreshwa n’uyu muryango uzwi nka LGBTQ. Imibare yo kuva mu 2016, yerekana ko buri mwaka uyu munsi uberaho ibikorwa by’impurirane mu bihugu bisaga 130 ku Isi. Kuri uyu wa Gatatu, Isi yafatanye urunana mu kwizihiza uyu munsi no kuzamura ijwi rigamije guharanira ko uburenganzira bw’abanyamuryango ba LGBTQ (abaryamana bahuje…

SOMA INKURU