Bimwe mu byifuzo byabafasha kwirinda virusi itera SIDA


Hirya no hino mu gihugu hagaragara abatwara abagenzi kuri moto “abamotari”, abenshi muri bo bakaba babarizwa mu cyiciro cy’urubyiruko, kuri ubu ubushakashatsi bukaba bwarerekanye ko rwibasiwe cyane n’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, hejuru y’ibyo bakaba ari abantu bakora akazi kabahuza n’abantu benshi batandukanye aho batangaza ko hatabayeho kwirinda ariko bakanabifashwamo n’inzego zinyuranye z’ubuzima icyorezo cya virusi itera SIDA kitabareba izuba.

Kubwimana Anatori, utuye mu mudugudu wa Kacyiru, akagali ka Mahango, umurenge wa Rebezo, mu karere ka Ngoma, yagize ati “Urubyiruko rwinshi rw’abamotari bahura n’ibibazo byo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina na SIDA irimo, kuko akenshi abamotari dutwara abantu banyuranye harimo indaya, abagore cyangwa abakobwa bakeneye gupfuburwa kandi natwe tuba dufite umubiri.

Hari igihe utwara umugore cyangwa umukobwa ukajya kumugeza iyo umujyanye yagushotoye ndetse n’irari ry’umubiri ryaje, ibitekerezo byagiye, rero iyo udafite umutima ukomeye cyangwa ngo ube uhorana agakingirizo ushiduka waguye mu busambanyi nta n’agakingirizo, kandi iki kibazo hari abamotari benshi bagenzi bacu byateye kwandura virusi itera SIDA.”

Kubwimana yerekana ibyatanga amahirwe ku bamotari yo kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA (Foto: umuringanews.com)

Kubwimana atanga icyifuzo ko we nk’umumotari ndetse na bagenzi babo banyuranye badakorera muri Kigali nabo bahabwa amahirwe yo kubona udukingirizo ahantu henshi hanyuranye yaba ibyuma bidutanga cyangwa utuzu dutangirwamo udukingirizo ku buntu.

Akomeza atangaza ko ibii byarinda abamotari banyuranye kwandura virusi itera SIDA kuko akenshi baterwa ipfunwe no kujya kugura agakingirizo muri butike bakuzi bikaba byagera ku mugore we cyangwa ku muryango ku bakiri ingaragu bikaba byabateza ibibazo bitoroshye mu miryango yabo ariko bibashora mu kwandura virusi itera SIDA.

Hategekimana atangaza impamvu zinyuranye zagiye zishora abamotari kwandura virusi itera SIDA (Foto: umuringanews.com)

Undi mumotari ni Hategekimana wagize ati “Hari abamotari bagenzi bacu bagiye bandura virusi itera SIDA benshi cyane batinya kujya kugura agakingirizo aho babazi, ahandi nk’umusore ibishuko bikamurusha intege ntiyibuke agakingirizo, ariko uko dukora inama mu mashyirahamwe yacu hakabayeho no kubona abashinzwe iby’ubuzima bakarushaho kuduha amakuru kuri SIDA kuko usanga abenshi bazira amakuru make baba bafite n’ibihuha ku bijyendanye n’uburyo virusi itera SIDA yandura.

Abamotari banyuranye bagiye bagaragaza ibyifuzo byabafasha kwirinda virusi itera SIDA harimo gushyira ibyuma bitanga udukingirizo ahantu hanyuranye, kugeza hirya no hino utuzu dutanga udukingirizo ku buntu, guhabwa ubumenyi bwimbitse ku cyorezo cya SIDA ndetse n’uburyo yanduramo kuko usanga hari ibihuha byinshi ( umugore woroshye ntiyanduza, iyo umaze kuryamana n’umugore utizeye ugakaraba isabune nyinshi ku gitsina virusi itera SIDA irapfa, n’ibindi).

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.