Bugesera: Abatungwa agatoki mu kubangamira gahunda zo kwirinda virusi itera SIDA


Urubyiruko runyuranye rwo mu karere ka Bugesera rushinja abacuruza udukingirizo kuzamura ibiciro mu gihe nyirizina baba badukeneye, ibi bikaviramo bamwe kwishora bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye (nta gakingirizo) imwe mu nzira virusi itera SIDA yanduriramo.

Ndayambaje Claude, utuye mu murenge wa Nyamata yagize ati: “Hano haba ubushyuhe bwinshi, abakobwa benshi kandi bicuruza ku giciro gito, ariko kubona udukingirizo ni ikibazo kuko tuboneka hake n’aho ukabonye ugasanga gahenda, ntibatinya kukagurisha amafaranga 1000 kandi twumva ko i Kigali badutangira ubuntu cyangwa wanakagura ntikarenze amafaranga 200. Iki giciro iyo gihuye n’imyumvire ko gukora imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo biryoha, bituma abasore benshi b’inaha bishora, kuko abenshi twirirwana birirwa bigamba ko bakoze imibonano mpuzabitsina nta gakingirizo.

Habonimana Alexis ukora ubukarani ku isoko rya Nyamata, ntanyuranya na Ndayambaje, akaba atangaza ko ibiciro by’udukingirizo bica benshi intege mu kubahiriza ingamba zo kwirinda virusi itera SIDA.

Ati: “Inaha haba indaya nyinshi. Ufite amafaranga 1000,2000 umukobwa uramubona rwose, ariko udukingirizo turahenda kandi abacuruzi bahindagura ibiciro, aho ku manywa ukagura amafaranga 500 ariko mu  masaha ya ninjoro wajya kukagura umucuruzi akakwaka amafaranga 1000,  kandi indaya z’inaha nazo ntiziba zoroshye ziba zigushuka ngo mukore nta gakingirizo kuko abenshi baba baramaze kwandura virusi itera SIDA ntacyo bakiramira. Ibi rero abasore benshi babigwamo kuko ntiwaba ufite amafaranga 2000 ubonye umugore wemera amafaranga 1000, ikindi ngo ukiguremo agakingirizo ahubwo uhitamo gufatamo inzoga cyangwa ukayibikaho.”

Habonimana yatanze icyifuzo ko uko umujyanama w’ubuzima aba afite imiti inyuranye harimo iyo kuboneza urubyaro, iya malaliya hakiyongeraho n’udukingirizo kugira ngo umusore cyangwa umugabo ugiye gukora imibonano mpuzabitsina abashe kutubona ku buntu kandi vuba.

RBC iti:  “Ubuzima ni ingenzi…”

Sebineza Rwakana Joseph, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), muri gahunda y’ubukangurambaga, atangaza ko icyingenzi ari uko umuntu abanza kumenya agaciro k’ubuzima bwe.

Ati: “Wamenye agaciro k’ubuzima bwawe, ugafata ingamba zo kudakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, hakabaho gushakisha ibigufasha kwirinda virusi itera SIDA, harimo agakingirizo, kandi wabihaye agaciro ntibyakubuza kugashakisha kabone niyo wagera ku bitaro bikuru bya Nyamata.”

Rwakana  yanagaye abacuruzi bazamura ibiciro by’agakingirizo uko bishakiye, anibutsa ababyeyi gufata umwanya bakigisha abana babo ku mihindagurikire y’umubiri, bityo bakagira amakuru nyayo kandi ahagije abarinda kwandura virusi itera SIDA.

Imibare y’abafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA muri Bugesera irivugira

Kemirembe Rusi, umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Bugesera, ati: “Hano mu karere kacu abarenga ibihumbi 6836 bari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, hagati y’imyaka 10 na 49 akaba ariho ubu bwandu buri cyane by’umwihariko ku gitsina gore.

Ku bijyanye n’inzitizi mu ikumirwa ry’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko rwo mu Karere ka Bugesera, Kemirembe atangaza ko ntazihari, mu gihe urubyiruko rugaragaza ko ibiciro by’udukingirizo byihagazeho cyane ko iyo umucuruzi abonye ugiye kugakoresha agakeneye cyane azamura ibiciro ntatinye kuvana ku mafaranga 200 akageza ku mafaranga 1000 no hejuru yayo.

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.