Bugesera: Abatungwa agatoki mu kubangamira gahunda zo kwirinda virusi itera SIDA

Urubyiruko runyuranye rwo mu karere ka Bugesera rushinja abacuruza udukingirizo kuzamura ibiciro mu gihe nyirizina baba badukeneye, ibi bikaviramo bamwe kwishora bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye (nta gakingirizo) imwe mu nzira virusi itera SIDA yanduriramo. Ndayambaje Claude, utuye mu murenge wa Nyamata yagize ati: “Hano haba ubushyuhe bwinshi, abakobwa benshi kandi bicuruza ku giciro gito, ariko kubona udukingirizo ni ikibazo kuko tuboneka hake n’aho ukabonye ugasanga gahenda, ntibatinya kukagurisha amafaranga 1000 kandi twumva ko i Kigali badutangira ubuntu cyangwa wanakagura ntikarenze amafaranga 200. Iki giciro iyo gihuye n’imyumvire ko gukora imibonano…

SOMA INKURU

Umunyemari Jean Nsabimana uzwi nka ‘Dubai’ araburana uyu munsi, urubanza rutegerejwe na benshi

Umunyemari Jean Nsabimana uzwi nka ‘Dubai’ araburana ku ruhare rwe mu kubaka inyubako zitujuje ibisabwa ziherereye mu mudugudu wiswe ‘Urukumbuzi Real Estate’ uri mu murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi batanu bahoze mu buyobozi bw’akarere ka Gasabo, bakekwaho uruhare mu iyubakwa ry’umudugudu uzwi nko kwa ‘Dubai’ bivugwa ko wasondetswe inzu zikaba zigiye kugwa ku bazituyemo. Amakuru yavugaga ko abatawe muri yombi ari Stephen Rwamurangwa wahoze ari Meya wa Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Visi Meya ushinzwe ubukungu, Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ayobora…

SOMA INKURU

Congo: Ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake

Umubare w’abamaze kwicwa n’imyuzure n’inkangu byatewe n’imvura idasanzwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze kugera ku bakabakaba 400. Nibura imirambo 394 ni yo imaze gutahurwa nyuma y’icyumweru iyo myuzure yibasiye tumwe mu duce two muri teritwari ya Kalehe nk’uko byatangajwe n’inzego z’ibanze. Imvura idasanzwe yaguye muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ku wa Kane, ni yo yeteje imigezi kuzura, bituma habaho inkangu mu duce twa Bushushu na Nyamukubi. Umuyobozi muri Teritwari ya Kalehe, Thomas Bakenga yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP kuri iki Cyumweru ko…

SOMA INKURU

Sex crimes: What will it take to end the vice?

To curb sexual violence, the Rwandan government and justice system introduced a new development of publicly publishing the names of all individuals convicted of rape or defilement. This was not only intended to strengthen but also to supplement the current policies and measures in place. However, despite various measures put in place to combat such crimes, there has been an increase in the number of people committing sexual offenses, according to the sex offender registry published by the National Public Prosecution Authority (NPPA). The first registry was released in October…

SOMA INKURU

Huye: Mwarimu muri Kaminuza afunzwe akekwaho ubushoreke no guhoza ku nkeke uwo bashakanye

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatagaje ko rwafunze umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, akekwaho guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe no gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya byiyongera ku bushoreke. RIB ivuga ko uyu mwarimu yafunzwe kuwa 6 Gicurasi 2023. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yemereye IGIHE ko uyu mugabo afunzwe. Yakomeje ati “Arakekwaho guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe no gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya ndetse n’ubushoreke.” Bivugwa ko muri Mutarama uyu mwaka uyu mugabo yigeze nanone gufungirwa ibi byaha birimo ko yakubitaga umugore we ndetse no…

SOMA INKURU

U Burusiya bwariye karungu bigaba ibitero bidasanzwe kuri Ukraine

Indege y’intambara y’u Burusiya ya Su-34 yarashe abacanshuro mu birindiro byabo mu gace ka Kharkov hafi ya Ivanovka ndetse zitatanya amatsinda y’abasirikare kabuhariwe ba Ukraine bari ku rugamba. Umuvugizi w’Ingabo mu Burusiya yatangaje ko indege kabuhariwe mu kurasa ibisasu ya Su-34 yarashe “mu gace abacanshuro bari bakambitse by’agateganyo hafi y’agace ka Ivanovka” Yatangaje kandi ko ingabo z’Abarusiya zatatanyije amatsinda y’abasirikare kabuhariwe ba Ukraine, zinaburizamo ibikorwa byo gusimburana kw’ingabo za Ukraine inshuro eshatu zabigerageje. Uyu muvugizi kandi yabwiye Sputnik ko imodoka ya Ukraine iriho intwaro zishinzwe guhagarika ibisasu mu kirere hamwe…

SOMA INKURU