Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza


Perezida wa Repubulika Paul yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’lburengerazuba, Amajyaruguru, n’Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera kuri 127.

Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rivuga ko ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu turere twibasiwe cyane ari two Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe; hibandwa ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu gihe imvura ikomeje kugwa.

Ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu bukomeza buvuga ko urwego rwihariye rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi ruri gukurikiranira hafi ibikorwa byose bijyanye no gufasha no gutabara abaturage. Buti “lnzego bireba zirakomeza gukorana n’uturere mu gukora ibyo bikorwa by’ubutabazi byose bikenewe.”

Perezida Kagame yashimiye abaturage bo mu duce twibasiwe ku bufatanye bagaragaje, “kandi turakora ibishoboka byose kugira ngo tubabungabungire ubuzima.”

Ubutumwa bw’Umukuru bw’Igihugu 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.