Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza

Perezida wa Repubulika Paul yihanganishije imiryango yabuze ababo n’abakomerekeye mu biza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu bice bitandukanye by’Intara y’lburengerazuba, Amajyaruguru, n’Amajyepfo mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023, bigateza inkangu n’imyuzure byahitanye abantu benshi, abamaze kumenyekana bakaba bagera kuri 127. Itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu rivuga ko ibikorwa by’ubutabazi birakomeje mu turere twibasiwe cyane ari two Rubavu, Ngororero, Nyabihu, Rutsiro, Karongi, Gakenke, Burera, Musanze na Nyamagabe; hibandwa ku bagizweho ingaruka n’ibyo biza ndetse no kwimura abaturage bari mu bice byibasiwe n’ibishobora kwibasirwa n’imyuzure n’inkangu mu…

SOMA INKURU

Intandaro y’ibiza byakoze amahano mu Rwanda

Imvura nyinshi muri aya mezi y’itumba irasanzwe mu Rwanda, ariko mu myaka nibura 10 ishize nibwo bwa mbere imyuzure n’inkangu bikomotse ku mvura byishe abantu 130. Imiryango myinshi mu burengerazuba bw’u Rwanda iri mu gahinda. Ibisa n’ibi byaherukaga muri Gicurasi (5) 2020 aho inkangu n’imyuzure byahitanye abantu barenga 70 mu majyaruguru y’u Rwanda. Nabwo ni imvura yari yaguye ijoro ryose. Umuturage wo mu murenge wa Kageyo mu karere ka Ngororero uvuga ko yitwa Twagirimana yabwiye BBC ati: “Imvura yatangiye kugwa nka saa tanu na saa saba z’ijoro, abantu benshi twari…

SOMA INKURU

Arashinjwa kwica umwana we amuziza kurira

Umugabo wo muri Zambia wafashe umwanzuro wo kuniga umwana we w’amezi umunani (8) aramwica, ngo kuko yariraga adaceceka. Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Zambian Observer cyandikirwa muri icyo gihugu, icyo gikorwa cy’ubwicanyi cyabereye ahitwa Riverview mu Karere ka Mazavuka, mu Ntara yo mu Mujyepfo ya Zambia. Biravugwa ko uwo mugabo ufite imyaka 27 y’amavuko, yishe umwana we w’amezi umunani gusa, amunize. Umuvugizi wungirije wa Polisi ya Zamnbia, Danny Mwale, yahamije ko nyina w’uwo mwana wishwe na se, Esther Lwiindi, yari yasiganye umwana na Papa we mu gihe we yari agiye ku isoko.…

SOMA INKURU

Nyabihu: Ababyeyi beretswe ingaruka z’igihe kirekire zigera ku mwana wagwingiye

Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi mu Karere ka Nyabihu, cyatangijwe kuya 2 Gicurasi 2023, n’ Ihuriro ry΄imiryango itegamiye kuri leta igamije kurwanya imirire mibi mu Rwanda ( Sun Alliance) yibukije ababyeyi bo muri aka Karere ko kutita ku mwana akagwingira aba ahawe umurage mubi w΄ubukene. Umuyobozi uhagarariye gahunda za “Sun Alliance”, Muhamyankaka Venuste, asaba Akarere gushyira mu nshingano zabo za buri munsi guhagurukira ikibazo cy΄imirire mibi mu bana no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa kwabyo. Ati “Gahunda yo kurwanya imirire mibi n΄igwingira mu bana bato twayiteguye kubera…

SOMA INKURU

Ngoma-Sake: Nta gikozwe ubuzima bw’urubyiruko mu kaga gakomeye

Hamaze iminsi havugwa ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko by’umwihariko ku gitsina gore. Ibi iyo ugeze mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Sake, mu kagari ka Gafunzo, mu duce dukikije isoko (mu isantire) uhasanga imyitwarire idahwitse aho batangaza ko SIDA ari indwara nk’izindi aho kwicwa n’inzara ariyo yabica. Mu masaha y’amanywa, usanga mu tubari dukikije isoko muri santire higanjemo urubyiruko uretse ko n’abakuze baba batatanzwe, banywa inzoga z’inkorano, bavuga amagambo y’urukozasoni, ari nako abinyabya bajya gusambana babikora ku mugaragaro kuko usanga abenshi muri uru rubyiruko…

SOMA INKURU

Rwanda: Ibiza bikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake

Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yateje ibiza mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerazuba. Kugeza ubu imibare y’agateganyo itangazwa n’ubuyobozi bw’izi ntara ivuga ko abantu 109 ari bo bamaze kumenyekana ko bapfuye. Intara y’Iburengerazuba ni yo yibasiwe cyane n’ibi biza, aho imibare y’agateganyo igaragaza ko abamaze gupfa ari 95. Ni mu gihe Intara y’Amajyaruguru, habarurwa abantu 14 bapfuye. Iyi mvura yasenye ibikorwa bitandukanye birimo inzu z’abaturage, ibikorwa remezo n’ibindi. Mu Karere ka Nyabihu Bitewe n’ibiza by’imvura byaraye byibasiye abaturage, mu karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba hari abantu 19 bahitanwe n’ibiza ibyatewe n’inkangu…

SOMA INKURU