Abarwanya igikorwa cyo kohereza abimukira mu Rwanda bitwaje malariya bahawe ingingo zibabeshyuza

Ubutumwa bwatambukijwe n’umuganga w’inzobere mu bijyanye n’indwara z’abana, Prof Elspeth Webb, Umwongereza wigishije mu mashuri atandukanye y’ubuvuzi ko abimukira bazoherezwa mu Rwanda bazicwa na malaria, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yamaze impungenge. Webb yabinyujije mu gitekerezo yatanze mu kinyamakuru The Guardian, aho yavugaga ko adashyigikiye ko u Bwongereza bwohereza abimukira mu Rwanda, ngo kuko bisa nko kubaroha kubera ubukana bwa malaria iba mu Rwanda. Yavuze ko u Rwanda nta bushobozi buhagije bwo guhangana na malaria rufite, bityo ko abimukira baturuka mu bihugu bitabamo malaria batakabaye boherezwa mu Rwanda. Minisitiri w’Ubuzima,…

SOMA INKURU

Impinduka zidasanzwe mu migendekere y’inama nkuru ihuza abayobozi ba Kiliziya Gatolika ku rwego rw’isi

Kuri uyu wa Gatatu Papa Francis yazanye impinduka mu migendekere y’inama nkuru ihuza abayobozi ba Kiliziya Gatolika ku rwego rw’isi, izwi nka Sinode,  aho n’abalayiki cyangwa abandi bagize inzego za Kiliziya Gatolika bazajya baba bahagarariwe n’abantu 70. Papa Francis yemeje ko abagore bagiye kujya bemererwa gutora ku ngingo zitandukanye mu nama. Ubusanzwe muri iyi nama abasenyeri ba Kiliziya Gatolika nibo babaga bemerewe gutora. Sinode ni inama nkuru ihuza abasenyeri ba Kiliziya Gatolika ku Isi, igaterana ku busabe bwa Papa kugira ngo haganirwe ku ngingo runaka. Ntabwo inshingano zayo ari uguhindura…

SOMA INKURU