Yaciye ikiganza nyina w’umukunzi we


Umusore w’imyaka 26 uzwi ku izina rya Naison Kamwendo yafatiwe ahitwa Ntcheu muri Malawi azira guca ikiganza cy’umugore nyuma yuko uwo mugore yanze icyifuzo cye cyo kumushyingira umukobwa we w’imyaka 19.

Umuvugizi wa Polisi ya Ntcheu, Rabecca Ndiwate, avuga ko Kamwendo yakoze iki cyaha ku wa kane w’iki cyumweru.

Ndiwate avuga ko uyu mukobwa wabaye nyirabayazana, ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ariko Kamwendo yashakaga kumurongora

Nyina w’uyu mukobwa Charity Chailosi yanze icyo cyifuzo avuga ko umwana we agomba kwibanda ku ishuri gusa.

Kuwa kane, uyu mukobwa yagiye ku ishuri ahitwa Masasa gusa uyu Kamwendo ngo ntiyishimiye ko ajyayo badashyingiranwe.

Ndiwate avuga ko Kamwendo yagiye kwa Chailosi afite umupanga,amutema ukuboko kw’ibumoso.

Ati “Abagiraneza barokoye Chailosi bahamagara Polisi imujyana ku kigo nderabuzima cya Masasa. Nyuma yaje koherezwa mu bitaro by’akarere ka Dedza aho ari kwivuriza ”.

Abapolisi bo mu ishami rya polisi rya Lizulu bataye muri yombi Kamwendo kubera icyo cyaha yakoze.

 

 

 

 

 

UBWANDITSI:umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.