Gahunda nshya yateye igabanuka ry’ibiciro ku biribwa bimwe na bimwe


Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceli, ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n’iby’ibirayi, nyuma y’uko byari bikomeje gutumbagira ku masoko hirya no hino mu gihugu.

Mu biciro bishya byashyizweho, ikilo cya kawunga ntikigomba kurenga 800 Frw, ikigo cy’umuceli wa kigori ni 820 Frw, mu gihe ikilo cy’ibirayi bya kinigi kitagomba kurenza 460 Frw.

Mu bice bitandukanye bya Kigali, ibirayi bya Kinigi byari bigeze kuri 600 Frw.

Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giheruka gutangaza ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 19,3% muri Werurwe 2023 ugereranyije na Werurwe 2022. Muri Gashyantare 2023 byiyongereyeho 20,8%.

Mu mijyi, bigaragazwa ko ibiciro byazamutse cyane bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41,3%, mu gihe mu cyaro, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 72,4%.

Mu itangazo yasohoye, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko ari icyemezo cyafashwe nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko bamwe mu bacuruzi bazamuye ibiciro by’ibiribwa “mu buryo bukabije”, bagamije kubona inyungu nyinshi.

Ni nyuma kandi y’isesengura ku mpamvu zituma ibiciro by’ibiribwa bizamuka ku isoko, n’ibiganiro Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yagiranye n’inzego za Leta n’iz’abikorera, zifite aho zihuriye n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Yakomeje ati “MINICOM iramenyesha Abanyarwanda bose ko umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceli utagomba gucibwa.”

Yahise inashyiraho ibiciro ntarengwa, aho ku ifu y’iibigori, aho nk’ikilo cya kawunga kitagomba kurenga 800 Frw, umuceli wa Kigori ntugomba kurenza 820 Frw, umuceli w’intete ndende ntugomba kurenza 850 Frw, mu gihe umuceli wa Basmati utagomba kurenza 1455 Frw ku kilo.

Ni mu gihe nko ku birayi, ibya Kinigi, umuhinzi agomba guhabwa 400 Frw ku kilo, kikagurishwa 460 Frw ku isoko, ikilo cy’ibirayi bya kirundo kikarangurwa 380 Frw ku muhinzi, kigacuruzwa 440 Frw, ibirayi bya Twihaze bikarangurwa 370 Frw ku muhinzi bigacuruzwa 430 Frw, naho ibirayi bya Peko bikarangurwa 350 Frw, bigacuruzwa 410 Frw.

Magingo aya abajya ku isoko baremerewe n’ibiciro, byaremerejwe n’ingaruka zishingiye ku izahuka ry’ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19, intambara y’u Burusiya na Ukraine n’umusaruro w’ubuhinzi wabaye muke kubera imihindagurikire y’ibihe.

Ubwo ku wa 27 Gashyantare 2023 Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yagezaga ijambo ku Banyarwanda, ku munsi wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, yavuze ko Guverinoma yahagurukiye kongera umusaruro binyuze mu kongera Nkunganire ku ifumbire, ahanini bitewe n’ingamba Guverinoma yafashe zirimo guha abahinzi b’ibigori ifumbire y’ubuntu mu gihembwe cy’Ihinga cya mbere cy’uyu mwaka.

Imibare y’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, iheruka gutanga icyizere ku gahenge mu izamuka ry’ibiciro ku masoko, aho umwaka ushize wasize mu Rwanda rigeze kuri 13.9%.

 

 

 

Source: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.