Gahunda nshya yateye igabanuka ry’ibiciro ku biribwa bimwe na bimwe

Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho umusoro ku nyongeragaciro ku ifu y’ibigori n’umuceli, ishyiraho ibiciro ntarengwa byabyo hamwe n’iby’ibirayi, nyuma y’uko byari bikomeje gutumbagira ku masoko hirya no hino mu gihugu. Mu biciro bishya byashyizweho, ikilo cya kawunga ntikigomba kurenga 800 Frw, ikigo cy’umuceli wa kigori ni 820 Frw, mu gihe ikilo cy’ibirayi bya kinigi kitagomba kurenza 460 Frw. Mu bice bitandukanye bya Kigali, ibirayi bya Kinigi byari bigeze kuri 600 Frw. Ikigo gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giheruka gutangaza ko ibiciro ku isoko mu mijyi byiyongereyeho 19,3% muri Werurwe 2023 ugereranyije…

SOMA INKURU

Isenywa ry’amazu y’ahitwa kwa Dubai rizacura iki?

Bamwe mu baturage mu murenge wa Kinyinya, mu mujyi wa Kigali bategetswe gusohoka mu nzu zabo ngo zisenywe kuko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ni mu mudugudu w’Urukumbuzi uzwi cyane nko ‘Kwa Dubai’, umushoramari wazubatse yashinjwe ko yakoze ibintu bitujuje ubuziranenge, ariko zarubatswe ziruzura ndetse hari abazimazemo imyaka isaga itanu. Mu ntangiriro z’uku kwezi Perezida Paul Kagame yanenze abategetsi b’Umujyi wa Kigali “uburangare” kuko izo nzu zubatswe zikuzura ariko nyuma zimwe zigatangira kugwira abazituyemo. Umwe mu baturage ba hano yambwiye ati “Aho kugira ngo zizatugwe hejuru se ntitwagenda? “Urabona…

SOMA INKURU

Agashya: Hashyizweho Imva z’abantu bazima

Kaminuza ya Radboud yo mu Mujyi wa Nijmegen mu Buholandi, yashyizeho uburyo butamenyerewe bwo kwitekerezaho, aho yacukuye imva umuntu aryamamo mu gihe runaka agatekereza ku bimufitiye umumaro kuruta ibindi. Iki gitekerezo cyo gucukura iyi mva yahawe izina rya “purification grave” cyazanwe n’iyo kaminuza mu 2009, aho umunyeshuri ashobora kuyiryamamo mu gihe cy’amasaha atatu, agatekereza ku bintu by’ingenzi mu buzima. Kujyana telefoni, igitabo cyangwa ikindi kintu cyakurangaza kigatuma utitekerezaho neza ntibyemewe. Iki gitekerezo cyatangijwe mu mushinga w’imyaka ibiri w’iyi kaminuza waje kurangira mu 2011, ariko nyuma mu 2019 abanyeshuri bakongera gusaba…

SOMA INKURU

Byemejwe ko Gen Alain Guillaume Bunyoni yaburiwe irengero

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Minisitiri w’Umutekano mu Burundi, Martin Niteretse yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, atangaza ko urugo rwa Gen Alain Guillaume Bunyoni rwasatswe kuri uyu wa Kabiri, ariko abamushakaga ntibamusanze iwe, mu gihe bivugwa ko yahunze. Ntabwo kugeza ubu icyo ubushinjacyaha bukurikiranye kuri Bunyoni kiratangazwa, icyakora mbere yo gukurwaho byavuzwe ko yaba yari mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye. Yagize ati “Nibyo habaye isakwa imuhira kwa Alain Guillaume Bunyoni kuko hariho amaperereza ubutabera bwashakaga kumukoraho. Ariko ntibamubonye.” Yakomeje ati “Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, ubushinjacyaha bukuru bwagiye gusaka…

SOMA INKURU

Nkombo: Nta gikozwe inzara yavuza ubuhuha

Nkombo ni ikirwa cyo mu karere ka Rusizi gihingwaho imyaka itandukanye yiganjemo ibishyimbo, soya n’ibigori. Magingo aya imyinshi muri iyi myaka yamaze kumira mu mirima ndetse iyo ucukuye kuri buri gihingwa cyamaze kuma usanga mu mizi yacyo harimo igishorobwa, abahatuye bakavuga ko mu gihe hatagira igikorwa mu maguru mashya bashobora kwibasirwa n’inzara. Muri Werurwe 2023, ni bwo imyaka ihinze ku Nkombo yatangiye kwibasirwa n’ibishorobwa binyura mu butaka bikarya imizi y’ibihingwa abahinzi bakabona igihingwa gitangiye kuraba. Cyekumi Francine yavuze ko soya ze ibishorobwa byazitangiye zitangiye kurabya. Ati “Ntabwo nzigera ngeramo kuko…

SOMA INKURU