Karongi ubukwe bwasubitswe igitaraganya, dore impamvu


Ubukwe bw’umusore n’inkumi biteguraga kurushinga bwahagaritswe igitaraganya nyuma y’uko ubuyobozi bw’Itorero ADEPR mu murenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi butahuye ko umugeni atwite.

Ku wa Gatandatu tariki 15 Mata 2023, ni bwo uyu mukobwa wo mu karere ka Karongi yagombaga gushyingiranwa n’umusore wo mu Mujyi wa Kigali.

Nk’uko bisanzwe bigenda muri ADEPR, tariki 14 Mata 2023, buri buke ubukwe buba, ubuyobozi bw’itorero bwapimishije uwo mugeni busanga aratwite buhita buhagarika ubwo bukwe.

Umwe mu bayobozi b’Itorero ADEPR yabwiye itangazamakuru ko ubu bukwe icyatumye buhagarikwa ari uko basanze uwo mukobwa atwite.

Ati “Twebwe ntabwo dushyingira umukobwa tutabanje kumupimisha. Umuganga tuba tumufite. Ntabwo Itorero ADEPR ryemera gushyingira umukobwa utwite kuko aba yarakoze icyaha cy’ubusambanyi.’’

Yavuze ko abitegura kurushinga itorero ribigisha inyigisho z’umubano, ubukwe bwaba bwegereje abageni bagahabwa impanuro.

Ati “Ubwo rero ababirenzeho ntabwo twemera kubashyingira. Iyo bazashyingirwa nk’ejo tubapima none nimugoroba. Umusore yemeraga ko inda ari iye. Umusore n’umukobwa bitegura gushyingirwa tubagira inama yo kwirinda guhura ngo bakore imibonano mpuzabitsina, bakazayikora ari uko twamaze kubasengera.”

Umusore wahagaritswe habura amasaha make ngo akore ubukwe yatangaje ko ubukwe bwe bwakomeje.

Yakomeje ati “Ubukwe bwanjye bwarabaye umbwire nguhe n’amafoto y’ubukwe bwacu.”

Amakuru yatanzwe na bamwe mu bari batumiwe muri ubu bukwe ni uko uyu musore akimara kubona ADEPR yanze kumushyingira, yashatse umupasiteri wo mu rindi dini arabasezeranya.

 

 

 

 

SOURCE: igihe


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.