Ghana yabaye igihugu cya mbere cyemeje urukingo rushya rwa Malaria rufatwa nk’uruzahindura Isi, nk’uko byasobanuwe n’abashakashatsi mu bya siyansi barukoze. Urwo rukingo rwiswe ‘R21’ rugaragara ko rufite imbaraga nyinshi ugereranyije n’izindi zagiye zigeragezwa gukorwa muri urwo rwego. Abashinzwe kwemeza imiti muri Ghana basuzumye ibyavuye mu igerageza ry’urwo rukingo, nyuma bafata umwanzuro wo kubikoresha. Kugera kuri urwo rukingo rurinda umubiri gufatwa na Malaria, rwemejwe nyuma y’uko ibyavuye mu bushakashatsi bw’ibanze muri Burkina Faso, byagaragaje ko urukingo R21 rufite ubushobozi bugera kuri 80% mu gihe rutanzwe mu byiciro bitatu, n’indi nshuro yo…
SOMA INKURUDay: April 13, 2023
Umubikira akurikiranyweho kudatabara uri mu kaga
Umubikira Twizerimana Vestine uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kivumu, akurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwemeje ko rwamutaye muri yombi. Ibi byabereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Nyabirasi, akagari ka Ngoma, umudugudu wa Bukanda tariki 10 Mata 2023. Uyu mubikira Twizerimana Vestine ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Uyu mubikira yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu tariki 12 Mata, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, akaba yatangaje ko uyu mubikira yinangiye…
SOMA INKURU