Kuri iki Cyumweru tariki 3 Mata 2023, nibwo Abafaransa 184 bari mu biganiro bigamije kurebera hamwe amavugurura akenewe mu itegeko rijyanye no gufasha umuntu urembye kurangiza ubuzima bwe atababaye, buri wese akakaba yagaragaje aho ahagaze, abenshi bakaba bemeza ko mu Bufaransa ubwo buryo bukwiriye gukoreshwa umurwayi bigaragara ko nta cyizere cyo gukira kandi ari kubabara, agahutwa.
Nubwo abenshi bemeza ko umuntu urembye cyane kandi ababara akwiriye gufashwa gusoza ubuzima bwe, abitabiriye ibiganiro bose bahurije ku kuba ubwo buryo budakwiriye gukoreshwa ku bana n’abandi badafite ubushobozi bwo kwifatira umwanzuro.
Ihuriro ry’abaganga bo mu Bufaransa ryamaganye ibiganiro byo guhuta abarwayi, bavuga ko bitumvikana uburyo abahawe inshingano zo kuvura aribo bahindukira bakagira uruhare mu kuvutsa abandi ubuzima.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere aribwo raporo y’ibyo abo bantu baganiriye igezwa kuri Perezida Emmanuel Macron. Biteganyijwe ko ibitekerezo batanze muri raporo bizashingirwaho na Leta ifata icyemezo ku bijyanye no gufasha umuntu gusoza ubuzima bwe atababaye.
Raporo kandi igaragaza ko hari ikibazo cy’uko mu bitaro byinshi mu Bufaransa, nta hantu hateguwe hafasha abarembye gutegurirwa mu gihe bitegura gusoza ubuzima bwabo ku isi.
Mu mategeko u Bufaransa bufite, guhuta umurwayi cyangwa kumufasha kwiyahura ntabwo byemewe.
Ubu buryo bufasha umurwayi bigaragara ko nta mahirwe yo gukira, akahategurirwa neza mu gihe ategereje kwitaba Imana, atababaye cyangwa ngo ahangayike.
INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris