Kicukiro: Gahunda “Igi rimwe ku mwana buri munsi” nk’inzira yo kurwanya igwingira ntirasobanuka


Kicukiro nka kamwe mu turere tw’umujyi wa Kigali ndetse umuntu atatinya kuvuga ko ari agace gatuwe n’abifite abo benshi bita “abakire”, hanagaragara abantu bagize amahirwe yo kugana ishuri, bamwe mu babyeyi bagaragaje imyumvire iri hasi kuri gahunda imaze igihe kigera ku mwaka “igi rimwe ku mwana buri munsi” nk’inzira yoroshye kandi ifatika mu kurwanya igwingira ry’abana mu Rwanda.

Mu murenge wa Nyarugunga, mu karere ka Kicukiro, mu mujyi wa Kigali, ababyeyi banyuranye, bo mu byiciro binyuranye by’ubuzima bagaragaza ko igi ku mwana buri munsi atari gahunda yafatwa nka kampara mu kurwanya igwingira ry’abana.

Umurungi Juliette umubyeyi w’abana babiri, utuye mu kagali ka Kamashashi, mu murenge wa Nyarugunga, atangaza ko yumva igi atari ryo ryonyine ryarinda umwana kugwingira.

Ati “Njye nzi ko ibikomoka ku matungo byose ari ingenzi mu kurinda umwana imirire mibi iganisha ku igwingira, rero numva nta mpamvu yo guha abana banjye amagi buri gihe kandi mba nabahaye amata, amafi, inyama n’ibindi binyuranye bikomoka ku matungo”.

Mukansanga umubyeyi w’abana bane wemeza ko hari byinshi bigishijwe bisimbura amagi mu mikurire myiza y’abana ( Foto: N. Nkusi Diane)

Mukansanga Alice, umubyeyi w’abana bane, wo mu kagari ka Nonko, mu murenge wa Nyarugunga, ati “Njye rwose sinzi impamvu baduhatira guha abana amagi buri munsi, kandi iyo twagiye gukingiza batwigisha ko yaba indagara, inyama, amata, amagi byose bifite intungamubiri zimwe zifasha umwana kugira imikurire myiza, amagi ya buri munsi rero njye numva atari ngombwa.”

Gatera Geoffrey, Umubyeyi w’abana babiri, utuye mu kagali ka Rwimbogo, mu murenge wa Nyarugunga, ati “Njye nsanze abana banjye babahaye amagi, bakarenzaho inyama cyangwa amata byaba ibibazo kuko naba mbona bashaka kunterera abana umubyibuho ukabije. Njye mbona iyi gahunda y’igi rimwe ku mwana buri munsi ari gahunda y’abantu batabona inyama, amafi cyangwa amata.”

Impuguke mu mirire iti “Igi rifite umwihariko mu kurwanya igwingira”

Impuguke mu mirire ukora mu kigo gishinzwe imikurire y’abana “NCDA”, Machara Faustin, ati “Amagi akungahaye ku ntungamubiri zitwa proteyine kurusha ibindi biribwa byose. Izo ntungamubiri nizo zigira uruhare rukomeye mu kubaka umubiri. Intungamubiri ziri mu majyi ni nk’amatafari, amabuye ku nzu.”

Machara yakomeje ashimangira ko amagi akungahaye ku ntungamubiri nka vitamins A,B2,B5,D,E ndetse n’imyunyungugu nka Selenium na Phosphore bigira uruhare rukomeye mu mikurire.

UNICEF iti “Umwana wariye igi akura vuba”

Ushinzwe itumanaho muri UNICEF, Steve Nzaramba ati “Igi rikize ku ntungamubiri, nta gice ritakaza kandi ryoroshye mu igogora bigatuma umubiri w’umwana uririye yakira intungamubiri zaryo vuba bityo agakura vuba. Ikindi amagi arahendutse ugereranyije n’ibindi biribwa bikomoka ku matungo, ahubwo ikibazo kigihari ni imyumvire”.

Nzaramba atangaza ko UNICEF imaze umwaka ikora ubukangurambaga kuri iyi gahunda y’igi rimwe ku mwana buri munsi hagamijwe kurwanya igwingira ndetse kuri ubu bari mu igerageza ryo gutanga inkoko zitera amagi ku miryango itishoboye yo mu turere twiganjemo imirire mibi ku bana n’igwingira.

UNICEF itanga inama ku babyeyi ko guha umwana igi buri munsi babiha agaciro, bategurira abana ejo heza hazaza babarinda igwingira.

Ubuyobozi buti “Twashyize imbere ubukangurambaga”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Genevieve, ati “nk’ubuyobozi icyo turi gukora ni ubukangurambaga kuko imyumvire ku babyeyi bamwe na bamwe iracyari hasi, tukabereka ko igi rifite akamaro kanini cyane mu kurinda umwana kugwingira, bityo mu ifunguro rye rya buri munsi bakongeremo igi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Nyarugunga, Uwamahoro atangaza ko bahugurukiye ubukangurambaga bw’igi rimwe ku mwana buri munsi

Uyu muyobozi atangaza ko ubu bukangurambaga “igi rimwe ku mwana buri munsi” bukorwa ku bufatanye n’abajyanama b’ubuzima muri buri mudugudu hamwe n’ikigo nderabuzima hanyuma n’ababyeyi batishoboye bagahabwa ubufasha n’abafatanyabikorwa banyuranye.”

Kugeza ubu ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira. Iki kibazo kikaba cyiganje mu turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Rubavu, Nyabihu, Rusizi, Karongi, Ruhango, Bugesera, Ngororero na Rutsiro.

Intara y’Amajyaruguru ni yo ifite umubare munini w’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye aho bageze kuri 41%, Intara y’Iburengerazuba ikagira abana 40%, Intara y’Amajyepfo 33%, Intara y’Iburasirazuba abana bagwingiye ni 29% mu gihe Umujyi wa Kigali ari naho akarere ka Kicukiro gaherereye uri kuri 21%, aho akarere ka Nyarugenge gafite 28%, akarere ka Gasabo kakagira 23% mu gihe akarere ka Kicukiro ari 11%.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.