Abanye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye mu mujyi wa Goma ,bakomeje guhohoterwa n’inzego zishinzwe umutekano ,aho bari gutabwa muri yombi umusubirizo bakagerekwaho ibyaha byo gukorana n’umutwe wa M23.
Urwego rushinzwe ubutasi muri Repubulika Iharaniranira Demokarasi ya Congo ANR(Agence National de Reseignment) ruvuga ko rwataye muri yombi abavuga Ikinyarwanda bagera kuri batanu mu mujyi wa Goma, bari mu bikorwa byo gukangurira urubyiruko kujya muri M23 .
Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko Umuvugizi w’ingabo za FARDC zo muri regiyo ya 34 ikorera muri Kivu y’Amajyaruru, yeretse itangazamakuru abatawe muri yombi ejo kuwa 21 Werurwe 2023 mu mujyi wa Goma.
Muri icyo gikorwa, Lt Col Ndjike Kaiko yabwiye itangazamakuru ko umutwe wa M23 uri mu bikorwa byo gukangurira urubyiruko mu duce dutandukanye muri Kivu y’Amajyaruguru harimo n’Umujyi wa Goma kuwiyungaho.
Ati “Umutwe wa M23 ukomeje gukangurira urubyiruko kuwiyungaho aho bari kubemerera ibihembo by’amafaranga .Aba bantu twaje kubereka uyu munsi ni abamaze iminsi bakangurira urubyiruko mujyi wa Goma kujya muri M23 .Batawe muri yombi biturutse ku kazi gakomeye k’urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi ANR”
Lt Col Ndjike Kaiko, yasabye urubyiruko kujya mu ngabo z’igihugu FARDC aho kwifatanya n’Umutwe wa M23.
Ibi bibaye mu gihe abandi Banye congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bagera kuri 25, baheruka gutabwa muri yombi kuwa 19 Werurwe 2023 mu jyi wa Goma, bashinjwa kuba ari abarwanyi ba M23 baseseye muri uwo mujyi rwihishwa, bahita burizwa imodka y’Abasirikare ba FARDC bari kumwe n’abacanshuro b’Ababarusiya ariko kujyeza ubu nta muntu uramenya irengero ryabo.
Amakuru dukesha imboni yacu iri mu mujyi wa Goma muri Quartier ya Virunga, avuga ko abari gutabwa muri yombi ari bantu basanzwe bazwi ndetse bamaze igihe batuye muri uwo mujyi, ariko bakaba bari kwigirizwa ho nkana bitewe n’uko ari abatutsi.
Abanye congo b’intagondwa, bamaze iminsi bakangurira bagenzi babo kwibasira abo mu bwoko bw’Abatutsi ngo kuko aribo bagize umutwe wa M23.
Bisa neza n’ibyabereye mu ntara ya Maniema, aho abahatuye bazindukiye mu mihanda bigaragambya bavuga ko Umututsi wese utuye muri ako gace agomba kuhava agasubira mu Rwanda bitarenze amasaha 24.
Source: Rwandatribune