Kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Werurwe nibwo Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukora iperereza ikamenya inkomoko y’icyorezo cya Covid-19 kimaze imyaka itatu yatangiye kumva abatangabuhamya ba mbere mu mujyi wa Washington, intego ni ugukora isesengura bakagaragaza ahantu nyaho Covid-19 yaturutse.
Iyi Kimisiyo yashyizweho igizwe n’abantu 16 bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika. Byitezwe ko hazavugisha inzobere mu buvuzi, abashakashatsi, abanditsi b’ibitabo, abakora ubucukumbuzi n’abandi.
Mu cyumweru gishize, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Iperereza cyo muri AmerikA (FBI) Christopher Wray yatangaje ko amahirwe menshi bayaha kuba iyo virusi yaravuye muri Laboratwari mu buryo bw’impanuka, aho kuva mu nyamaswa.
Ubushakashatsi bwo butangaza ko Covid-19 ishobora kuba yaravuye ku nyamaswa ikagera mu bantu binyuze mu nyama, bikabera mu mujyi wa Wuhan ahari isoko ricururizwamo inyama z’inyamaswa zo mu gasozi.
Ni mu gihe byari bimaze igihe bivugwa ko ishobora kuba yaraturutse muri laboratwari yo mu mujyi wa Wuhan mu Bushinwa, ikavamo mu buryo bw’impanuka icyakora abashakashatsi mu by’ubuzima barabinyomoza, bakavuga ko nta gihamya cyabyo gifatika.
INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange