Waruziko indwara y’imidido itibasira amaguru gusa? Menya byinshi kuri iyi ndwara


Imidido ni indwara irangwa no kubyimba ibice runaka by’umubiri cyane cyane amaguru. Gusa si yo yonyine ashobora kubyimba kuko n’ibindi bice bishobora kubyimba nk’intoki, cyangwa imyanya ndangagitsina.

Iyi ndwara ikaba ari ingaruka z’uko urwungano rwa lymph (aya ni amatembabuzi aba mu mubiri ariko atari amaraso, nayo akaba afite imiyoboro yayo) ruba rwangiritse iyo miyoboro ikipfundika noneho lymph ikirundira aho hipfunditse.

Imiyoboro ya lymph iba inyuranamo n’iy’amaraso

Urwungano rwa lymph akamaro karwo ni ukurinda umubiri indwara muri rusange cyane cyane iziterwa na mikorobi.

Imidido irangwa n’iki?

Nk’uko tumaze kubibona ikimenyetso cya mbere cy’iyi ndwara ni ukubyimba ibice bimwe by’umubiri bitewe nuko huzuyemo ya matembabuzi. Igice cyafashwe kirabyimba cyane ndetse uruhu rwaho rukazaho ibimeze nk’amagaragamba. Ndetse hashobora no kuzaho ibisebe rimwe na rimwe. Iyo umuntu agifatwa agira n’umuriro no gushishira.

Iyi ndwara ishobora no gufata imyanya ndangagitsina y’umugabo aho amabya abyimba cyane nuko igitsina cye kigasa n’ikiburiyemo kandi uruhu rwacyo rukirega cyane kubera aharukikije hakurura; uwo bibayeho aba yumva uburibwe n’ubushye.

Abagabo bashobora kubyimba amabya igitsina kikaburiramo

Abagore nabo bashobora kubyimba ibice by’inyuma by’igitsina habyimba byerekera mu iyasha nuko no mu matako hakabyimba.

Igitera imidido

Nk’uko twabivuze iyi ndwara iterwa nuko imiyoboro ya lymph iziba, noneho aya matembabuzi akireka ahantu hamwe bikahatera kubyimba.

Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byo muri Amerika y’amajyepfo, Afurika yo hagati, Aziya, akenshi uku kubyimba bikomoka ku nzoka zizwi nka Brugia malayi, Brugia timori na Wuchereria bancrofti. Iyi ya nyuma ikaba ari yo ahanini ibitera kurenza izindi. Izi nzoka zangiza rwa rwungano rwa lymph noneho zikahatera kubyimba.

Izi nzoka zigera mu muntu bitewe no kurumwa n’umubu ukwirakwiza izi nzoka na wo uba wanduye izi nzoka.

Inzoka ya Wuchereria bancrofti ni uko igenda ikwirakwira

Iyo byafashe imyanya ndangagitsina bishobora kuba byatewe na bagiteri zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyane cyane lymphogranuloma venereum (LGV) na donovanosis. Mikorobi zitera izi ndwara zikaba zangiza imiyoboro ya lymph iherereye mu myanya ndangagitsina.

Izindi mpamvu zishobora gutera imidido harimo indwara iterwa n’inzoka ya leischimania, igituntu, ibibembe no guhora wandura indwara ziterwa na bagiteri zo mu bwoko bwa streptococci.

Imidido ivurwa ite?

Iyi ndwara iyo ivuwe ikigufata utarabyimba cyane uvurwa hagendewe ku cyayiguteye, ibi bikaba bimenyekana nyuma yo gusuzumwa na muganga. Iyo yatewe n’inzoka, dore ko ari na zo ziri ku isonga mu kuyitera, hakoreshwa umuti wa diethylcarbamazine. Iyo ari LGV hakoreshwa doxycycline naho donovanosis yo ikavurwa na azithromycin.

Muganga nyuma yo kugusuzuma niwe uzakugenera umuti ugomba gufata n’igihe ugomba kuwufatamo.

Gusa rimwe na rimwe usanga gukoresha imiti gusa bidahagije, bikaba ngombwa kubagwa. Nyuma yo kubagwa umurwayi ahabwa imiti imubuza kuba yakandura izindi ndwara, dore ko haba habazwe ahantu hanini.

Muri macye, nubwo usanga abantu bafite imidido batajya bivuza nyamara ni indwara ivurwa igakira cyane cyane iyo wivuje hakiri kare kuko ho bitanagombera kubagwa.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.