Bamushyingiye ku ngufu birangira aciwe ukuguru n’ukuboko


Umugore w’imyaka 17 uzwi ku izina Malama Hauwa Mohamed yaciwe ukuboko n’ukuguru n’umugabo bamushyingiye ku ngufu ahitwa Kebbi muri Nigeria.

Uyu mugore bamushyingiye ku ngufu adashaka uyu mugabo none byarangiye amuteye ubumuga bukomeye.

Uyu mugore Hauwa yavuze ko uyu mugabo we yagiye akamara amezi menshi atagera mu rugo hanyuma agaruka afite umuhoro aramutema nta kintu bapfuye.

Uyu mugore yavuze ko uyu mugabo yakundaga kumufata ku ngufu ubwo yarimo kuvurirwa ku bitaro byitwa Birnin Kebbi ibikomere yatewe.

Abayobozi bo mu gace uyu mugore yari atuyemo bahise bamenya ibyo uyu mugore yakorewe hanyuma umugabo we atabwa muri yombi aho ari kubazwa ku cyamuteye guhohotera umugore we bene ako kageni.

 

 

 

UBWANDITSI: umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.