Pasiteri yapfuye yiyahuye


Pasiteri wo muri Mozambique yapfuye agerageza kwisonzesha iminsi 40 ngo agere ku muhigo wagezweho na Yezu/Yesu ku musozi wa Elayono uvugwa muri Bibiliya.

Urupfu rwa Francisco Barajah, wari pasiteri akaba n’uwashinze itorero ry’ivugabutumwa rizwi nka ‘Santa Trindade Evangelical Church’ ryo mu ntara ya Manica, rwagati muri Mozambique, rwemejwe ku wa gatatu.

Yapfuye ubwo yari arimo kuvurirwa ku bitaro byo mu mujyi wa Beira, aho yagejejwe ameze nabi cyane.

Nyumay’iminsi 25 yo kwisonzesha, yari yaratakaje ibiro byinshi kuburyo atari agishobora guhaguruka, kwiyuhagira cyangwa kugenda n’amaguru.

Hashize iminsi nyuma yaho, abihatiwe na benewabo (abo bafitanye isano) n’abo basengana mu itorero, yajyanwe ku bitaro ariko kugerageza gutuma yongera kugira ubuzima ntibyashobotse.

Abasengera mu itorero rye n’abaturanyi be ntibatunguwe no kuba ari uko byagenze, kubera ukuntu mu minsi ya vuba aha ishize yari yaratakaje ibiro byinshi cyane ndetse n’umubiri we ugata iforoma yawo.

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chis

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.