Nyaruguru: Bibasiwe n’ihohoterwa ryahindutse uruhererekane rw’umuryango


Ni mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Raranzige, mu murenge wa Rusenge, mu karere ka Nyaruguru, mu ntara y’Amajyepfo, aho ukigera muri aka gace uhasanga inzu ifunze imeze nk’itabamo abantu, abaturanyi bagatangaza ko intandaro ya byose ari ihohoterwa rikabije ryabaye muri uwo muryango.

Umuturanyi wa hafi w’uyu muryango, Uwimana Ariyeta yagize ati “Muri uru rugo ruhora rufunze umwaka ushize umugabo waho yishe umugore we, amwica yaramaze igihe amuhoza ku nkoni ari nako yirukana abana, ubu umugabo arafunze, abana basize bamaze kwandagara, babaye ibirara kuko nta hantu bashingiye, nta kurerwa bafite”.

Uwimana yakomeje agira ati “Umukobwa mukuru (Clementine) nubundi iwabo bicanye baramuteye inda yaranavuye mu ishuri, uyimuteye aramutwara, yumvise ko nyina yapfuye, se afunze nta gikurikirana afite ahita amwirukana, amwambura umwana, ubu uyu mukobwa na karumuna ke k’imyaka 16 bibera mu tubari, aho bahurira n’abagabo batahuka mu gitondo nabwo babyuka bakongera bakajyenda”.

Yemeza ko intandaro y’ibibazo bafite ari amakimbirane yari yarashinze imizi iwabo

Clementine (imfura y’uyu muryango uvugwa mu nkuru), yatangaje ko yari ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye ndetse anafite umuterankunga umurihira, ko ariko amakimbirane n’ihohotera se yahoraga akorera nyina ndetse agacishamo nabo akabirukana ari kimwe mu byatumye agwa mu bishuko byamuviriyemo gusambanywa akanaterwa inda ndetse ubu akaba yarambuwe n’umwana.

Atangaza imva n’imvano y’ihohoterwa ryatumye basigara batagira kirera, ari nako nabo bahohoterwa hamwe n’uwo yabyaye

N’ikiniga kinshi yagize ati “Ihohoterwa nakorewe ryatangiriye mu muryango kuko nta mahoro yahabaga, bimviramo ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uwansambanyije antwara atankunda ahubwo atinya ababyeyi banjye no gufungwa, none aho mama yapfiriye yaranyirukanye, anyambura n’umwana mpetse, ubu njye na murumuna wanjye tubayeho bitugoye kandi ikitubabaza kurushaho nta muntu n’umwe uba ushaka kugira n’icyo yadufasha ahubwo birirwa badutuka ngo turi indaya”.

Clementine yemeza ko acyeneye kurenganurwa agasubizwa umwana we kuko abona nawe ubuzima abayeho ari mu ihohoterwa ryo kutarerwa na nyina ndetse akaba anifuza inkunga y’udufaranga agashaka icyo akora akitunga n’umwana we hamwe na murumuna we”.

Nta muntu ukwiriye guhohoterwa no kurengenywa “Pro Femmes/Twese Hamwe

Nkundimfura Rosette, ushinzwe imibereho myiza n’iterambere rizira ihohoterwa by’umugore muri Pro Femmes/ Twese Hamwe yatangaje ko nta muntu n’umwe ugomba guhohoterwa no kurenganwa ngo areke gutabarwa.

Nkundimfura atangaza ubufasha Pro Femmes/ Twese Hamwe izaha bariya bana bahuye n’uruhererekane rw’ihohoterwa

Yagize ati “Uyu mwana se yishe nyina, se ubu arafunze, birumvikana ko nta kirengera afite, wasanga n’umugabo wasambanyije uriya mwana anidegembya wenda yarashatse n’undi mugore, ariko icyo tugiye kumukorera ni ubuvugizi haba mu nzego z’ibanze, iza leta ndetse no ku rwego rw’igihugu”.

Ubuyobozi buti “Iki kibazo kigiye gukurikiranwa byihutirwa”

Nyirabahinyuza Mediatrice, ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Nyaruguru ati “Nkeneye amakuru ahagije kuri iki kibazo ndetse n’aho atuye, hanyuma bakigishwa ndetse bakanahumurizwa kuko urabona ko basa nk’abiyanze kandi inzego zo kubikora tuzazifite hanyuma n’ibindi bibazo bigakemurwa kuko amazi atararenga inkombe.

Perezida Kagame yavuze ku bihano by’abasambanya abana n’abafata abagore ku ngufu

Perezida Paul Kagame ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza 2021- 2022 tariki ya 6 Nzeri 2021, umuhango wabereye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatangaje ko hagikenewe imbaraga mu kurwanya ibyaha bikorerwa abaturage, kuko harimo ibirushaho kugenda bikomera ndetse no kwiyongera, akaba yarasabye ko ibihano bitangwa ku bafata abagore ku ngufu n’abasambanya abana byongerwa, nk’uburyo byatuma abantu barushaho kubigendera kure.

Perezida Kagame yavuze ko iryo hohoterwa hari aho byiyongera ku buryo nta gikozwe, byaba nk’umuco wimitswe, ashimangira ko bigomba kurwanywa bifatika.

Ati “Ingamba n’ibihano bikwiye kwiyongera, bikwiye kugaragarira buri wese ko tutabyemera. Iyo ujenjeka ndetse rimwe bigasa nk’aho kuri bamwe ari ibintu byemewe, sibyo. Dukwiye kwisuzuma ubwacu nk’abayobozi, inkiko, abacamanza n’abashinjacyaha; icyo kintu tukagikurikirana tugashyiramo ingufu tukabona ko byahindutse byanze bikunze.’’

Yakomeje agira ati“Abakora ibi byaha, ababafasha n’ababahishira bakwiriye guhabwa ibihano biremereye ku buryo bishobora kubuza abandi kubijyamo cyangwa kubyitabira.’’

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane  


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.