Ibintu bitatu byasabwe M23 n’inama y’abagaba b’ingabo za EAC


Iyi nama y’abagaba b’ingabo za EAC yateranye kuwa 09 Gashyantare 2023 I Nairobi muri Kenya, yafashe imyanzuro y’amapaji 9 ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC.

Muri iyi nama aba bagaba b’ingabo basuzumye ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba barangije bagiha umurongo aho M23 bayihaye ibyiciro 3 by’uko izava mu bice yafashe.

Icyiciro cya mbere M23 yahawe cyo kuva mu bice yafashe kizatangira kuwa 28 Gashyantare kugeza 10 Werurwe 2023.

Iri tangazo rivuga ko kugeza kuwa 30 M23 igomba kuzaba yararekuye ibice byose yafashe uko byakabaye.

Icyakora intambara hagati ya FARDC na M23 irakomeje aho bivugwa ko uyu mutwe ushaka gufata Sake hanyuma ukanafata Goma.

Umwe mu myanzuro yavuzweho cyane n’usaba ingabo za EACRF kurasa ku mitwe yitwaje intwaro iri muri RDC nka FDLR,RED TABARA,ADF,FNL,NAS n’izindi kuko ziteza umutekano muke muri kiriya gihugu.

Aba bagaba b’ingabo bemeje ko hagomba gukusanywa amakuru k’Umutwe wa FDLR kuva kuwa 30 Werurwe kugeza kuwa 20 Mata 2023 mu rwego rwo gutegura neza Operasiyo yo kuwurandura.

 

 

INKURU YANDITSWE NA TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.