Rwanda: Uko gahunda yo kwita ku buzima bw’abagore batwite n’abana ihagaze


Igenzura ry’ibanze ku gihe cyo kuva muri Nyakanga 2017 kugeza Kamena 2021, rikorerwa mu bitaro birindwi n’ibigo nderabuzima 12 bibishamikiyeho byo bitaro biri mu turere twa Nyarugenge, Bugesera, Huye, Musanze, Rubavu, Gicumbi na Nyagatare, ryerekanye ko mu myaka itanu ishize hamaze gukoreshwa miliyari 104 z’amafaranga y’u Rwanda muri gahunda zo kwita ku buzima bw’abantu by’umwihariko ubw’abagore batwite n’abana ndetse no kubaka ibikorwaremezo kimwe no gushaka ibikoresho bya ngombwa bifasha muri uru rwego.

Ni imbaraga zatanze umusaruro ufatika kuko raporo ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva icyo gihe umubare w’abagore bapfa babyara bari 210 mu bagore ibihumbi 100, ariko hakaba hari icyizere cy’uko mu 2024, bazaba bageze ku 126.

Ryashingiye ku ntego ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza imbere ubuzima bw’abagore batwite ndetse n’abana bakivuka no gushyira imbaraga mu nzego zose z’ibigo by’ubuvuzi zatuma ubuzima muri rusange bwitabwaho kandi ku buryo burambye.

Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere (NST1) iteganya ko impfu z’abagore n’abana bakivuka zizagabanuka aho abagore 210/100,000 bapfaga babyara mu 2013/2014 bakagera ku 126/100,000 mu 2024.

Ni mu gihe abana 50/1,000 bapfaga bakivuka mu m 2013/2014 bazagera ku 35/1,000 mu 2024.

Guverinoma y’u Rwanda yibanze ku gushaka ibikoresho bikora neza byo kwita ku bagore batwite n’abana bakivuka kugira ngo ibibazo bishobora kubaho mu gihe cyo kubyara bikurikiranwe.

Bityo kuva mu 2015 kugeza mu 2020, ingengo y’imari ingana na miliyari 104,5 Frw ikaba yarakoreshejwe mu buzima bw’abantu muri rusange, no mu buzima bw’ababyeyi n’abana by’umwihariko, mu kubaka ibikorwaremezo no gushaka ibikoresho bya ngombwa.

Ikindi cyakozwe ni ukongera umubare w’abagore babyara babazwe kuko wiyongereye mu bitaro byasuwe (37%) ukarenga uwateganyijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS [5-15%].

Ku bijyanye n’ikigereranyo cy’ababyarira mu bigo by’ubuvuzi, ubugenzuzi bwagaragaje ko 15% by’ababyeyi bakibyarira mu ngo ariko Minisante iganira na Komisiyo yagaragaje ko hashingiwe ku mibare yo muri HMIS y’umwaka wa 2021/2022, ababyeyi babyariye mu ngo bageze kuri 1,3% by’ababyeyi bose babyaye.

Naho ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima (DHS 2020) bukaba bwarerekanye ko 93% y’ababyeyi babyarira ku mavuriro.

Bivuze ko ababyarira mu ngo batarenze 7%. Nubwo Minisante yagaragaje ko hakorwa ubukangurambaga mu gufasha ababyeyi kubyarira kwa muganga n’ubyariye mu rugo agasabwa kujya ku ivuriro rimwegereye kugira ngo umwana n’umubyeyi bitabweho.

 

 

INKURU YANDITWE NA TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.