Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Save, mu karere ka Gisagara baravuga ko babangamiwe cyane n’uburyo ibiryo byo kugoboka abagizweho n’ingaruka n’izuba birimo gutangwa.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuzeko batishimiye uko ibi biryo birimo gutangwa kuko ngo harimo abusumbane bukabije, aho bamwe bahabwa byinshi abandi bagahabwa bike.
Umwe mubaturage utarashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati “ Ni ibintu bibabaje kandi bibabaje cyane kuko ababa bakwiye kubihabwa sibo babibona.”
Murekatete Nela yagize ati “Keretse uwabafunga! kuko nta kuntu umuntu aba mu nzu nziza ibyo kurya bihagije arabifite narangiza ashyirwe ku rutonde rw’abahawe ibiryo? Baraduhemukiye cyane.”
Yongeyeho ko bitewe n’uko ibi biryo byagiye bihabwa abishoboye byatumye uwakoze urutonde rw’ababihabwa abantu bamutera mu ijoro bamupfumurira inzu.
Meya w’akarere ka Gisagara, yatangaje ko ibyo aba baturagebavuga atari byo, anashimangira ko ubu ubu bufasha bwari bugenewe abarumbije.
Ati “Ntacyo kubikoraho kuko nta kibazo kirimo, Ubu bufasha bwari bugenewe abaturage barumbije, bigaragara ko bafite ubushobozi buke kurusha abandi, kandi bwatanzwe hagendewe ku mubare w’abantu bagize umuryango, ni yo mpamvu batanganyaga.”
Yakomeje ahakana amakuru y’abaturage bavuga ko gutanga ibi biryo nabi byanatumye uwashyiraga ku rutonde abagomba kubihabwa yibwa.
Source: igihe