Icyo RGB isaba amatorero yo mu Rwanda


Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwasabye imiryango ishingiye ku myemerere kurushaho kunga ubumwe, mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’ubwumvikane buke byakunze kugaragara muri amwe mu matorero.

 

Ubu butumwa Umukuru wa RGB, Dr. Kayitesi Usta, yabutanze kuri uyu wa Mbere ubwo yafunguraga igiterane cy’iminsi itatu cyiswe Rwanda Brethren Conference on Mission, cyateguwe n’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bantu basaga 200 bitabiriye iki giterane, barimo abashumba n’abayobozi b’ibyiciro bitandukanye muri iri torero, Dr. Kayitesi yagize ati “Niba hari ikintu kimwe muzakura muri iyi nama, ndifuza ko kizaba kumenya uburemere bw’ubumwe. Buri gihe cyose, mujye mwibaza ikigerageza ubuvandimwe bwanyu. Iki gihugu cyahisemo ubumwe.”

Dr. Kayitesi yakomoje mu makimbirane yagaragaye muri iri torero mu gihe cyashize.

Yagize ati “Igihe twari turimo gukurikirana ibibazo byanyu, umuntu yagiraga atya agahamagara, ati njyewe kanaka babimenye banyirukana, ariko akavuga ibintu”.

Yongeyeho ko “Akenshi amatorero agira ibibazo iyo ubumwe bwahubanganye”.

Yanibukije ko mu yandi mahitamo y’u Rwanda harimo gukorera mu mucyo no kubazanya inshingano, ariko asaba ko mu gihe habayeho kubaza abantu inshingano byajya bikorerwa mu mucyo no mu kuri.

ubwanditsi: umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.