Hari umuburo ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo


Itsinda ry’Impiguke, ryitwa Observatoire volcanologique de Goma, OVG, mu itangazo ryashyize ahagarara, ryavuze ko ku wa 11 Ukwakira 2022, ahagana saa 3:30 ryabonye ibimenyetso bigaragaza ko impinduka kuri iki kirunga cya Nyiragongo.

Iri tsinda ry’abahanga bashinzwe gukurikirana ibijyanye n’iruka ry’ibirunga mu Mujyi wa Goma, ryatangaje ko hari ibimenyetso bidasanzwe byabonetse ku kirunga cya Nyiragongo giherereye mu Burasirazuba bwa Congo, risaba abaturage kuba maso kurushaho.

Ibyo bimenyetso byabonetse mu gace ka Munigi na Kibati, aho bigaragaza ko ibikoma byacyo bigitogota.

Itangazo rya OVG risobanura ko nyuma yo gusesengura ingufu ziboneka muri ako gace, abahanga basanze zariyongereye ku buryo bwo hejuru, gusa ntabwo babona ko hari umutingito ukomeye ushobora kubaho ndetse ntibasobanura niba hari ikintu kidasanzwe gishobora kuba kubera izo mpinduka.

Haracyakorwa ubushakashatsi bugomba kugaragaza neza impamvu z’izo mpinduka ku kirunga cya Nyiragongo n’ingaruka zazo.

Iki kirunga giheruka kuruhuka muri Gicurasi 2021, cyahitanye abantu 32 ndetse hangirika ibikorwa remezo bitandukanye mu Rwanda n’i Goma.

 

 

Yanditswe na Eric TUYISHIME


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.